Uganda: Umugore yatwitse umwana w’ imyaka 6 amuziza kwiba isosi y’ Inyama
Yanditswe: Friday 24, Mar 2017
Isosi y’ inyama/ internet photo
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Budaka yataye muri yombi umugore w’ imyaka 27 ukurikiranyweho gutwika umwana abereye mukase amuziza kwiba isosi y’ inyama bari bateganyirije ifunguro rya saa sita zo ku wa 23 Werurwe 2017.
Joseph Wanganyira w’ imyaka 6 yatwitswe na Mary Logose , utuye ahitwa Namengo mu karere ka Budaka.
Abaturage babibonye bavuga uwo mwana yamwinginze, amusaba imbabazi avuga ko yari ashonje ariko uwo mugore ntibimubuze gukomeza icyo (...)
Isosi y’ inyama/ internet photo
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Budaka yataye muri yombi umugore w’ imyaka 27 ukurikiranyweho gutwika umwana abereye mukase amuziza kwiba isosi y’ inyama bari bateganyirije ifunguro rya saa sita zo ku wa 23 Werurwe 2017.
Joseph Wanganyira w’ imyaka 6 yatwitswe na Mary Logose , utuye ahitwa Namengo mu karere ka Budaka.
Abaturage babibonye bavuga uwo mwana yamwinginze, amusaba imbabazi avuga ko yari ashonje ariko uwo mugore ntibimubuze gukomeza icyo gikorwa cy’ ubugome.
Madame Esther Nabuduwa, ukora mu ishami rya polisi rishinzwe kurinda abana n’ umuryango
Yagize ati “Lagose yaziritse umwana amusukaho parafine mbere yo kumutwika. Birababaje kubona umuntu muzima ahana umwana muri ubu buryo.”
Akomeza avuga ko uwo mwana yababaye cyane ,… arimo kuvurirwa ku kigo ngerabuzima cya Budaka IV.
Ibyo byabaye nyuma y’ umunsi umwe gusa polisi y’ icyo gihugu itaye muri yombi umugabo witwa Eddy Kabanda yakubise umwana amuzira kurya umugati yari yaguriye umuryango bikamuviramo urupfu.
Abavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko se yaguze umugati akawusiga mu rugo ari abana batatu, yagaruka agakubita nyakwigendera amuziza ko yariye umugati akawumara.
Nubwo bimeze gutyo ariko umuvugizi wa polisi ya Uganda mu karere ka Bushenyi, Mr Martial Tumusiime, avuga ko uwo mugabo yakubise uwo mwana umuhugu we w’ imyaka 5 y’ amavuko asanze yitumye mu nzu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *