skol
fortebet

Uganda: Umuhanzikazi warokotse impanuka y’ ubwato ati ‘Ndiho ariho nahahamutse’

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Iryn Namubiru umwe muri 26 barokotse impanuka ikomeye y’ ubwato yabereye mu kiyaga cya Victoria ku wa Gatandatu yavuze ko yahungabanye.

Sponsored Ad

Yagize ati “Ndashaka gushimira abangezeho bose. Ku bw’ UBUNTU BW’ IMANA ndacyari muzima, ndatekanye ariko ndimo kuvurwa ihungabana. Ndazirikana abo bitagenze neza, kandi nihanganishije imiryango yabo. Navuga iki MANA”

Omukwano Gwafe w’ imyaka 36, ubu butumwa yabushyize kuri twitter kuri iki Cyumwreru.

Ubwato bwarohamye bwarimo abari bagiye mu birori. Amakuru avuga ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo ndetse ko n’ ikirere kitari kimeze neza bikaba aribyo byabaye intandaro y’ iyi mpanuka.

Igisirikare cya Uganda kirwanira mu mazi na polisi y’ iki gihugu bakomeje ibikorwa by’ ubutabazi. Imibare yashyizwe ahagaragara n’ iki gihugu igaragaza ko ubu bwato bwari butwaye abantu 100 muri bo abagera kuri 30 bikaba byamenyekanye ko bapfuye.

Mu bapfuye harimo n’ abarobyi bari bagiye gutabara abari mu bwato bagajya mu twato twabo ari benshi natwo tukarohama.

Abasirikare mu butabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa