skol
fortebet

Uganda: Umwana w’imyaka 14 yishe mugenzi we bapfuye capati

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Luuka muri Uganda icumbikiye umwana w’umuhungu w’imyaka 14 ushinjwa kwica mugenzi we bigana bapfuye aho bakorera ubucuruzi bwabo.
Umwana utatangarijwe izina yateye icyuma mu gituza cya mugenzi we w’imyaka 17 nyuma y’ubwumvikane buke bagiranye bwari bushingiye ku hantu bombi batekera capati mu isantere yitwa Kiyunga iherereye mu karere ka Luuka.
Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya, aba bana bombi bari basanzwe bafite iseta zitandukanye muri iyo santere; gusa umwe yaje (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Luuka muri Uganda icumbikiye umwana w’umuhungu w’imyaka 14 ushinjwa kwica mugenzi we bigana bapfuye aho bakorera ubucuruzi bwabo.

Umwana utatangarijwe izina yateye icyuma mu gituza cya mugenzi we w’imyaka 17 nyuma y’ubwumvikane buke bagiranye bwari bushingiye ku hantu bombi batekera capati mu isantere yitwa Kiyunga iherereye mu karere ka Luuka.

Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya, aba bana bombi bari basanzwe bafite iseta zitandukanye muri iyo santere; gusa umwe yaje gusaba undi kwimura iseta ye maze gushwana bitangira ubwo.

Monitor ivuga ko abaturage babwiye polisi ko ubwo umwe yangaga kwimuka, mugenzi we nibwo yahise afata icyuma yakoreshaga maze agitera undi mu gituza, hanyuma ava amaraso mpaka ashizemo umwuka.

Polisi yatangaje ko umwana wishe mugenzi we ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nakabugu mu gihe hagikorwa iperereza kuri icyo cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa