skol
fortebet

Uganda: UPDF igiye kwinjiza abasirikare bashya ibihumbi 4000 mu gisirikare mbere y’amatora ya 2021

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Igisirikare cya Uganda UPDF cyemeje ko kigiye kwinjiza mu gisirikare urubyiruko rugera ku 4000 mbere y’uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2021 akorwa.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki 07 Ukuboza 2019,Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yatangaje ko kuva tariki ya 27 kugeza tariki ya 5 Mutarama 2020,UPDF yiyemeje kuzenguruka igihugu cyose ishakisha abasirikare bashya bagera ku bihumbi 4000.

Uganda irashaka gukaza umutekano wayo mbere y’uko aya matora y’umukuru w’igihugu aba ariyo mpamvu izanyura mu duce 35 two hirya no hino ishaka aba basirikare basaga ibihumbi 4000.

Brig. Gen. Richard Karemire yavuze ko nkuko byagenze mu yindi myaka, uyu mwaka UPDF izatoranya abasirikare bahamye, bafite umutima wo gukunda igihugu ndetse biteguye kugikorera mu bihe bitandukanye.

UPDF yavuze ko aba basirikare bashya bazayifasha kuziba icyuho cy’abaherutse kuva mu gisirikare,ndetse ngo barashaka kongeramo abize amasomo ya Science.

Abazinjira mu gisirikare bashyizwe mu byiciro bibiri harimo icyo kuva ku myaka 18 kugeza kuri 25 bazinjiramo bisanzwe. Aba bagomba kuba nibura barageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, barize amasomo y’ubumenyi (science).

Ikindi kiciro ni icy’abari hagati y’imyaka 18 na 30 bazinjira mu buryo bwa kinyamwuga (professional recruitment). Aba bagomba kuba ari ba ’engineers’, abafite impamyabumenyi mu butabire no mu buvuzi.

Mu minsi ishize,Perezida Museveni yakoze impiduka mu gisirikare, ubwo yahaga Brig. Gen. Charles Okidi inshingano z’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, asimbuye Gen. Maj. Paul Lokech. Brig. Gen. Francis Takirwa yagizwe umuyobozi wa Diviziyo II irinda imbibi zihuza Uganda, u Rwanda na Congo.




Uganda yashyize hanze amatangazo yo gushaka abasirikare bashya

Ibitekerezo

  • Statistics kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa