skol
fortebet

Uganda: Yabeshye ko yashimuswe ngo arebe niba umusore amukunda none yashyize ubuzima bwe mu kaga

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugore wabeshye ko yashimuswe agira ngo asuzume ko umukunzi amukunda bya nyabyo.

Sponsored Ad

Amina Mirembe yahamagaye umukunzi we James Mugoda amutekerereza ko yashimuswe n’ abantu bamusaba ko abaha ibihumbi 500 by’ amashilingi ngo babone kumurekura. Yabivuze saa munani z’ ijoro kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018.

Umuvugizi wa polisi ya Kampala ishinzwe umutekano w’ abantu n’ ibintu byabo Mr Luke Owoyesigire yavuze ko uyu musore yahise abikoza abantu benshi barimo n’ abapolisi.

Owoyesigire yabwiye Sunday times ati "Nyuma uyu mugore yongeye ahamagara umukunzi we amubwira ko atabawe na polisi yari kuri patrouille "

Mugoda yashishikarije uyu mugore kujya kuri polisi gutanga ikirego. Mu kiganiro uyu mugore yahaye mu polisi yari mu iperereza yashize itahura ko uyu mugore abeshya kuko nta polisi yari kuri patrouille ayo masaha.

Nibwo polisi yahise itahura ko uwo mugore arimo kuyibeshya imubaza neza ayemerera ko yabeshye ko yashimuswe kugira ngo arebe niba koko umukunzi we amukunda uruzira uburyarya.

Owoyesigire ati “ Twamutaye muri yombi kuko yatanze amakuru atari ukuri. Ntabwo dushaka ko batesha polisi igihe bavuga ibintu bitabayeho.”

Ubushimusi bw’ abantu muri Uganda burimo gufata indi ntera , kuko mu meza ane ashize abantu umunani bamaze gushimutwa muri bo barindwi bakaba barishwe.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari n’ ababeshya polisi ko bashimuswe. Mu birego 40 biheruka by’ abavuze ko bashimuswe 20 barabeshyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa