Uwitwa Namuwanga Rosemary ukora mu nzego z’ubucamanza mu gihugu cya Uganda yagaritswe mu kazi ibyumweru bibiri azira kwambara ikanzu ngufi.
Ibaruwa ihagarika Namuwanga Rosemary, ivuga ko imyambarire ye idahesha icyubahiro isura y’Ubucamanza bwa Uganda na Leta muri rusange.
Uru rwandiko ruhagarika Namuwanga Rosemary, rwavugaga ko ku wa kande w’iki cyumweru yagiye mu biro kubaza ibyerekeye ibirarane by’umushahara we yambaye iyi myambaro idakwiye.
Muri Nyakanga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta, Bitarakwate Musingwiire yatangaje ko nta mukozi wa Leta wemerewe kujya ku kazi yambaye atikwije cyangwa yambaye imyenda ibonerana n’imufashe.
Bitarakwate Musingwiire yavugaga ko by’umwahariko igitsinagore batemerewe kwambara amakanzu cyangwa amajipo agarukira hejuru y’amavi, inkweto ndende ngo keretse mu gihe baba bafite uruhusa ko babitegetswe na muganga.
Aya mabwiriza kandi yabuzaga abagore guhindura amabara y’imisatsi yabo.
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho