skol
fortebet

Uganda: Yishwe na se umubyara amuziza gusura mukase

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ben Wakoko yatawe muri yombi na polisi ya Uganda, akekwaho kwica akana ke k’ imyaka ine akaziza gusura uwahoze ari umugore we.
Amakuru avuga ko kuwa mbere tariki 27 Ukuboza aribwo uyu mwana w’ umukobwa yagiye gusura uwahoze ari umugore wa se. Ngo uyu mwana, mbere y’ uko agenda ise yari yamubujije ariko uwo mwana abirengaho ajjya gusura mukase, avuyeyo ise aramubita bimuviramo urupfu.
Dail Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo akimara kwihekura yajugunye umurambo w’ uyu (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ben Wakoko yatawe muri yombi na polisi ya Uganda, akekwaho kwica akana ke k’ imyaka ine akaziza gusura uwahoze ari umugore we.

Amakuru avuga ko kuwa mbere tariki 27 Ukuboza aribwo uyu mwana w’ umukobwa yagiye gusura uwahoze ari umugore wa se. Ngo uyu mwana, mbere y’ uko agenda ise yari yamubujije ariko uwo mwana abirengaho ajjya gusura mukase, avuyeyo ise aramubita bimuviramo urupfu.

Dail Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo akimara kwihekura yajugunye umurambo w’ uyu mwana w’ umukobwa witwa Marion Nandala mu mugezi.

Abaturage b’ uyu mugabo babwiye iki kinyamakuru ko ibyo uyu mugabo yakoze yabitewe n’ inzoga kuko yari yasinze ubwo yakubitaga uyu mwana.

Ngo yakubitaga uyu mwana amubaza icyamuteye kujya gusura umugore yita mubi, abonye amwishe amuta mu mugezi arinaho abaturage babonye uwo murambo.

Loy Gift Namono, umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Manafwa aho ibi byabereye yavuze ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, asaba ababyeyi ko bajya bagira inama abana babo aho aho kubambura uburenganzira bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa