skol
fortebet

Umugaba mukuru wa FDLR FOCA Gen.Omega yagotewe mu birindiro bye n’ingabo za FARDC

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2020

Sponsored Ad

Ibirindiro bya Gen.Omega waherukaga gusimbura Gen.Mudacumura ku mwanya w’Umugaba mukuru wa FDLR FOCA byagoswe na FARDC ahitwa i Parisi muri Nyamuragira.

Sponsored Ad

Intambara yahereye mu ma saa yine z’amanwa kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Mata, ubwo humvikanye imbunda nini zo mu bwoko bwa Katiyusha n’indege z’intambara za FARDC ubwo zagotaga ibirindiro bikuru by’Umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR zizwi ku izina rya FOCA, Gen.Major Ntawunguka Pacifique uzwi nka Gen.Omega Nzeri.

Ababyiboneye n’amaso bavuga ko kugeza mu ma saa mbiri z’ijoro amasasu n’amabombe byari bikivuga mu ishyamba rya Parisi, ni muri Gurupoma ya Tongo, Lokarite ya Nyamuragira Teritwari ya Rutshuru.

Ibi birindiro bya FDLR byatangiye kuraswamo amabombe kuva kuwa mbere w’iki icyumweru, umwe mu mboni zacu uri Goma yiboneye amakamyo 22 yuzuye abasilikare yerekeza mu gace ka Tongo, bakaba bagiye kongerera ubushobozi abari basanzwe bari kurwanira iParisi muri Nyamuragira.

Abaturage batuye ahitwa Kawunga ngo biboneye imirongo y’abandi basirikare bagera mu bihumbi bibiri bari baturutse ahitwa Bunagana baje gufunga amayira yose aturuka mu ishyamba rya Nyamuragira.

Intego ngo ni uguta muri yombi Gen.Omega n’abasirikare ba FDLR ayoboye.
Umunyamakuru wa Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru uri i Tongo yabashije kugera mu gice kimwe cyari indiri (buvaque) ya Batayo ya FDLR izwi ku izina rya Diyama giherereye mu ishyamba rya pariki ya Nyamuragira, iyi batayo akaba ariyo yabanje guhangana na HIBOU Special Force mu gihe cy’amasaha abiri, ariko izi nyeshyamba zikaba zahise zihungira.

Kugeza ubu umubare w’abaguye muri uku kurasana nturamenyekana kuko imirwano igikomeje ,abaturage bo mu gace ka Kanyamuragira biboneye n’amaso uruhuri rw’inyamaswa nyinshi, amashyo y’inzovu, intare n’inguge bihunga amasasu byerekeza mu kindi gice cya Pariki.

Ubwo twandikaga iyi nkuru yaba ku ruhande rwa FDLR n’urwa FARDC ntawe uremeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, twashatse kuvugana n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Major Ndjike Kayiko ntitwamubona, ku munsi w’ejo tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi ntambara.

Inkuru ya RWANDA TRIBUNE

Ibitekerezo

  • Shetani bayifate maze abayishyigikiye basebe.
    Erega abafite mumutwe w’ingengabitekerezo bakwiye kubireka kuko bazapfa kandi basinge inkuru mbi imusozi

    Ariko Kabarebe ejobundi aha yaramuburiye. Uwanze kumva rero ntiyanze no kubona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa