skol
fortebet

Umugabo yaciye ikiganza umukobwa amuziza ko yanze kumubera umugore

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu gace kitwa Bududa mu gihugu cya Uganda arashinjwa gutema n’umupanga ikiganza cy’umukoba w’imyaka 16 bakundanaga wanze ko bashyingiranwa kubera gukunda amasomo.

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Bududa mu ntara ya Nakatsi iri gukurikirana uyu mugabo ukekwaho guca ikiganza cy’uyu mwana w’umukobwa amuziza kwanga kumubera umugore.

Bivugwa ko uyu mugabo ukekwa yateze uyu mukobwa atashye iwabo mu rugo amutema ikiganza cy’iburyo n’ umupanga yari yitwaje ahagana saa tatu z’ijoro.

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ngo yakomerekejwe n’ibindi bice by’umubiri n’uyu mugizi wa nabi mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro yahaye Daily Monitor,uyu mukobwa yagize ati “Yashakaga ko mubera umugore ariko mubwira ko ntabishaka kubera ko ngishaka kwiga.Ibi byaramubabaje cyane ahita andakarira.”

Uyu mukobwa w’imyaka 16 yavuze ko uwo munsi acibwa ikiganza n’uyu mugabo ukekwa yari yirirwanye n’inshuti ze mu kirori.

Ati “Amaze kunsha ikiganza yahise ahunga ansiga ndi kuvirirana cyane.Ni inshuti yanjye yantabarije banjyana mu bitaro bya Bududa nabyo byanyohereje mu bya Mbale kugira ngo nitabweho kurushaho.”

Uyu mukobwa yavuze ko yarakariye cyane Polisi kubera ko yafashe uyu mugabo yarangiza ikamurekura mu buryo budasobanutse.

Ati “Ndifuza ko Polisi yakongera kumufunga kuko nkeneye ubutabera.Akwiriye gufungwa akanatotezwa.”

Umwe mu bapolisi yabwiye iki kinyamakuru ko uyu mugabo ukekwa yafashwe hanyuma ahita arekurwa.

Nyina w’uyu mukobwa witwa Juliet Khainza,yavuze ko umuryango w’uyu mugabo ukekwa uziranye na polisi ndetse bashobora kuba batanze ruswa.

Bamwe mu bashinzwe ubutabera bavuze ko bagiye kurushaho gukora iperereza kuri uyu mugabo ukekwaho gutema ikiganza uyu mukobwa cyane ko ngo yafunguwe bavuga ko bamwibeshyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa