skol
fortebet

Umugabo yakubise umugore we umugeri wo mu nda bimuviramo urupfu nyuma yo gushwana bapfa ibishyimbo

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Bukuru Laetitia wo mu Burundi,ahitwa Gasave muri komine Ntega, intara ya Kirundo, w’imyaka 42, yishwe n’umugabo we ku wa gatandatu 06/06/2020 bapfuye ibishyimbo.

Sponsored Ad

Imvano y’urupfu rwa Bukuru ni ibishyimbo umugabo we Mbarushimana Léonidas yagurishije hanyuma atashye umugore amubaza amafaranga amubwira ko ntayo afite bivamo intonganya.

Nkuko ikinyamakuru Buja Express kibitangaza,abaturanyi b’uyu muryango ndetse na Guverineri w’intara ya Kirundo bavuga ko aba bashakanye bashwanye bapfa ayo mafaranga, umugabo ararakara niko gukubita umugeri wo mu kaziba k’inda umugore we, yikubita hasi ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ntiyabasha kubaho.Polisi yo mu Burundi yamaze gufunga Léonidas.

Mu ntara ya Cibitoke mu Burundi haravugwa kandi Impanuka y’imodoka yari itwaye abarimu bazahagararira isuzumabumenyi rya Leta [Concours national] rizakorwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/06/2020.

Iyi modoka yaguye i Mabayi ivuye i Bujumbura,bituma umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima,abandi bane barakomereka.


Imodoka yari itwaye abarimu yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa