skol
fortebet

Umugabo yatashye yasinze umugore we amukubita isuka aramwica

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ imyaka 35 yishe umugabo we w’ imyaka amukubise isuka mu mutwe ubwo uyu mugabo yari ageze mu rugo mu masaha y’ igicuku yasinze.

Sponsored Ad

Byabere mu karere ka Kabale muri Uganda. Nyakwigendera yitwa Gdion Mbabazi , umugore we ukurikiranyweho kwiyicira umugabo yitwa Bebwine Alias Musinguzi.

Chimpreports yatangaje ko uyu mugabo yageze mu rugo impyisi ziniha, agakangura umugore n’ abana bari basinziriye agatangira gutongana, hanyuma umugore akabatura isuka akayikubita umugabo we mu mutwe.

Icyabashije kumenyekana nubwo iperereza kuri iki kirego rigikomeje ni uko uyu mugabo ariwe yabanje gukubita uyu mugore isuka, ariko kubera integer nke n’ ubusinzi uyu mugore akayimwaka akayimukubita nawe.

Uyu mugore ngo yabonye yishe umugabo we, yishyikiriza umuyobozi mu nzego z’ ibanze witwa Christmas Twebaze nawe amushyikiriza polisi ya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa