skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica se

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Polisi yo muri Afurika y’ Epfo mu mujyi wa Cap town yataye muri yombi umugabo w’ imyaka 37 ashinjwa kwica se w’ imyaka 67 y’ amavuko.

Sponsored Ad

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye Willowvale saa tanu z’ ijoro ku wa Gatanu.

Polisi yavuze ko uyu mugabo na se bakimbiranye bombi bagakura inkota mu rwubati.

Yagize iti “Bombi bafashe imyuma batangira kujombana ubwo bashyamiranaga. Uyu mubyeyi yakomereketse cyane ahita apfira aho barwaniraga. Polisi ya Willowvale yarahamagawe ihageze ita muri yombi ukekwaho kwica umubyeyi”

TimesLive yavuze ko hataramenyekana icyo uyu mugabo yapfuye na Se gusa biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aribwo agezwa imbere y’ urukiko akisobanura ku cyaha cyo kwica akurikiranyweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa