skol
fortebet

Umugabo yatemye abana 2 b’imyaka 6 abaziza guca ibigori mu murima we

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abana babiri b’imyaka 6 batemwe n’umugabo w’imyaka 35 abaziza ko bagiye mu murima we bacamo ibigori nta burenganzira abahaye.

Sponsored Ad

Aba bana bo mu gace kitwa Kaplelwo muri Kenya ubu barwariye mu bitaro bya Sigowet aho umutobozi wungirije w’intara ya Kiptere witwa David Kipkurui yemeje ko aba bana bombi bakomerekejwe bikomeye n’uyu mugabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Robert Chepkwony yafatiye aba bana mu murima we arangije abjyana iwe abakomeretsa akoresheje icyuma aho ngo yemezaga ko ari kubahana ngo batazongera kwiba.

Abaturanyi b’uyu mugabo bumvise urusaku rw’aba bana mu nzu ye bahita bahurura baza kureba icyabaye,basanga aba bana baryamye mu maraso yabo bari kurira cyane.

Aba bantu bahise bajyanwa igitaraganya kwa muganga kugira ngo bitabweho cyane ko ngo bari bakomeretse cyane.

Uyu mugabo akimara kwangiza aba bana,yagerageje guhunga ariko abaturage baramufata baramukubita bamugira intere.

Nyuma yo kumugira intere,aba baturage bahise bamujyana kuri polisi ya Sondu arafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa