skol
fortebet

Umugabo yishe umugore bapfuye amafaranga atageze 1500 frw

Yanditswe: Thursday 08, Mar 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ abagore, umugabo w’ imyaka 45 yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore amuziza ko yanze kumuha amashilingi ya Uganda 5000 ahanye n’ amafaranga 1250 y’amanyarwanda ngo age kuyanywera.
Uyu mugabo wakoresheje umupanga mu kwica umugore we Norida Komwaka wari ufite imyaka 32. Ni umuturage wo mu mu karere Kikumiro muri Uganda. Abaturage nibo bamuvumbuye aho yari yihishe bamushyikiriza polisi y’ iki gihugu nk’ uko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ abagore, umugabo w’ imyaka 45 yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore amuziza ko yanze kumuha amashilingi ya Uganda 5000 ahanye n’ amafaranga 1250 y’amanyarwanda ngo age kuyanywera.

Uyu mugabo wakoresheje umupanga mu kwica umugore we Norida Komwaka wari ufite imyaka 32. Ni umuturage wo mu mu karere Kikumiro muri Uganda. Abaturage nibo bamuvumbuye aho yari yihishe bamushyikiriza polisi y’ iki gihugu nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yishe umugore we ku wa Mbere w’ iki cyumweru ajya kwihisha abaturage bamuvumbura ku wa Gatatu bamushyikiriza polisi kuri uyu wa Kane.

Iperereza ry’ ibanze rya polisi ryagaragaje ko uyu mugabo yatashe avuye ku gasanteri yagera mu rugo akaka umugore amafaranga yari yagurishyije mu bigori ahanye n’ ibihumbi bitanu by’ amashiligi ngo age kuyanywera inzoga.

Umugore yanze kumuha ayo mafaranga umugabo niko gufata umupanga atangira mu mukatagura.

Ejo ku wa Gatanu biteganyijwe ko uyu mugabo utatangajwe amazina azagezwa imbere y’ ubutabera agahatwa ibibazo ku cyaha cyo kwica akurikiranyweho.
Polisi ya Uganda yaganirije abaturage bo muri aka karere abereka ibibi by’ ihohoterwa ryo mu ngo inabasaba kurigendera kure.

Ibitekerezo

  • Uwo mugore umunsi we wari wageze. Niyo ayamuha n’ ubundi yari kumwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa