skol
fortebet

Umuganga wongere ikibuno cy’ umugore bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Polisi yo muri Brazil yataye muri yombi Dogiteri Denis Furtado uzwi cyane nka Dogiteri Bumbum, umuganga wo muri Brezili ufasha abantu b’ibyamamare guhindura imiterere y’imibiri yabo uko babyifuza, yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ine yihishahisha kubera urupfu rw’umwe mu bamugana w’umugore yongereraga ikibuno.

Sponsored Ad

Polisi iravuga ko Dogiteri Furtado ari mu maboko ya polisi mu mujyi wa Rio de Janeiro nyuma y’ubutumwa bw’aho aherereye bwatanzwe n’umuntu utivuze izina.

Umurwayi we Lilian Calixto yapfuye nyuma y’imiti yari yamuteye mu rwego rwo kumwongerera ikibuno.

Muganga Furtado ubu akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu. Nyina umubyara na we yatawe muri yombi ashinjwa ubufatanyacyaha.

Abakora iperereza baravuga ko muganga Furtado yagerageje kongerera ikibuno Madamu Calixto - wari ufite imyaka 46 y’amavuko akaba n’umuyobozi wa banki - abikoreye iwe mu mujyi wa Rio de Janeiro, ariko uyu mugore usize abana babiri agahita atangira kurwara ubwo byakorwaga.

Bavuga ko uyu muganga yahise amujyana mu bitaro ariko agakomeza kumererwa nabi, akaza kwitaba Imana amasaha macye nyuma yaho.

Ibitangazamakuru byo muri Brezili byatangaje ko uyu mugore ubwo yagezwaga ku bitaro umutima we wateraga wihuta cyane mu buryo budasanzwe. Kuva icyo gihe uyu muganga Furtado yari yaraburiwe irengero.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, umwunganizi we mu mategeko yari yavuze ko ari umwere, kandi ko impamvu atari yishyikirije polisi ari uko yari yahiye ubwoba.


Uyu muganga avuga ko ibyabaye ari impanuka


Uyu mugore niwe wapfuye yongererwa ikibuno

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa