skol
fortebet

Umugore wa Mugabe yavuze ko umukobwa yakubitiye muri Afurika y’ Epfo yari agiye kumutera icyuma

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yavuze ko umukobwa uvuga ko yamukubitiye muri hoteli mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo ari we wamubanje ashaka kumutera icyuma, hanyuma akirwanaho.
Tariki 17 Kanama uyu mwaka nibwo inkuru yabaye kimomo ko Grace Mugabe w’ imyaka 52 y’ amavuko yakubise umukobwa w’ Umunyamideli wo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo akamukomeretsa.
Kuva icyo gihe kugeza ubu Grace Mugabe yari ataragira icyo abivugaho. Yavuze ko uyu mukobwa witwa Gabrilla Angels (...)

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yavuze ko umukobwa uvuga ko yamukubitiye muri hoteli mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo ari we wamubanje ashaka kumutera icyuma, hanyuma akirwanaho.

Tariki 17 Kanama uyu mwaka nibwo inkuru yabaye kimomo ko Grace Mugabe w’ imyaka 52 y’ amavuko yakubise umukobwa w’ Umunyamideli wo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo akamukomeretsa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Grace Mugabe yari ataragira icyo abivugaho. Yavuze ko uyu mukobwa witwa Gabrilla Angels yashatse kumutera icyuma ubwo yari agiye gutabara abahungu be bari mukaga bitewe no kuba bari kumwe n’ umukobwa wasinze.

Angels yabwiye polisi n’ itangazamakuru ko Grace Mugabe yamukubitishije urutsinga ry’ amashyanyarazi.

Ifoto yafashwe icyo gihe yagaragazaga Angels afite igikomere mu gahanga no ku gice cy’ inyuma ku mutwe.

Perezida Robert Mugabe w’ imyaka 93 y’ amavuko yatangaje ko abo aha amahirwe yo kumusimbura ku butegetsi amazeho imyaka 37 ari umugore Grace Mugabe cyangwa Visi Perezida wa Zimbabwe.

Umuryango udaharanira inyuma witwa Afriforum, uri ku ruhande rwa Angels unyomoza ibivugwa na Grace Mugabe ukavuga ko Angels atigeze agerageza kurwanya Grace Mugabe.

Uti “Gabriella ntabwo yigeze arwanya Grace Mugabe mu buryo ubwo ari bwose” niko uyu muryango wabwiye ibiro ntaramakuru bw’ Abongereza Reuters.

Uyu muryango Afriforum kandi ntabwo wemeranya n’ ubudahangarwa bwahawe Grace Mugabe ubwo yari muri Afurika y’ Epfo. Uvuga ko nta budahangarwa yari akwiye guhabwa kuko yari muri icyo gihugu ku mpamvu zo kwivuza atari impamvu za politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa