skol
fortebet

Umugore wa Perezida Mugabe ari mu maboko ya polisi muri Afurika y’ Epfo

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017 yishyikirije polisi ya Afurika y’ Epfo akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.
Ku Cyumweru tariki 13 Kanama nibwo ku mbugankoranyambaga hasakaye amafoto y’ umukobwa witwa Gabriella Engels w’ imyaka 20 y’ amavuko bivugwa ko yakomerekejwe na Grace Mugabe.
Amakuru atangazwa n’ ibinyamakuru byo muri Afurika y’ Epfo birimo Jacaranda FM, Eyewiteness news Agence na Timelive avuga ko Grace (...)

Sponsored Ad

Grace Mugabe, umugore wa Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017 yishyikirije polisi ya Afurika y’ Epfo akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.

Ku Cyumweru tariki 13 Kanama nibwo ku mbugankoranyambaga hasakaye amafoto y’ umukobwa witwa Gabriella Engels w’ imyaka 20 y’ amavuko bivugwa ko yakomerekejwe na Grace Mugabe.

Amakuru atangazwa n’ ibinyamakuru byo muri Afurika y’ Epfo birimo Jacaranda FM, Eyewiteness news Agence na Timelive avuga ko Grace Mugabe yabikoreye muri imwe muri hoteli zo mu mugi wa Johannesburg abahungu be bacumbitsemo. Yakubise uyu mukobwa amuhora ko abana rwihishwa n’ abahungu be Robert na Chatunga. Aba bahungu, buri umwe afite imyaka itari munsi ya 20.

Uyu mukobwa Angels ngo yakomeretse ku gahanga no ku gice cy’ inyuma cy’ umutwe.

Yagize ati “Muri hoteli nabaga mu cyumba cyegeranye n’ icyabo(abana ba Mugabe), araza atangira ku nkubita ubu agahanga kange kararangaye, ndi umunyamideli amafaranga ninjiza nyabona kubera isura yanjye”

Grace Mugabe urushwa n’ umugabo we imyaka 41 afitanye na Perezida Mugabe abana babiri b’ abahungu n’ umukobwa umwe.

Amakuru avuga ko Grace Mugabe ariwe wijyanye kuri polisi aherekejwe n’ abashinzwe kumurinda.

Polisi y’ Afurika y’ Epfo yatangaje ko nta mpamvu ihari yatuma uyu mugore adafungwa kabone n’ ubwo afite pasiporo ya dipolomasi.

Fikile Mbalula yagize ati “Turimo gukurikirana iki kibazo, tuzamenya amakuru arambuye. Niba yaje afite urupapuro rw’ inzira rw’ abadipolomate, afite ubudahangarwa nk’ umudipolomate ariko ntabwo byatuma adatabwa muri yombi.”

Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito abahungu ba Mugabe bavuzweho kurangwa n’ imyitwarire idahwitse aho baba muri hoteli yo muri Afurika y’ Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa