skol
fortebet

Umugore washimuswe akicwa yatumye hongera gukemangwa ubunyamwuga bwa polisi ya Uganda

Yanditswe: Friday 02, Mar 2018

Sponsored Ad

Inkuru irimo kuvugwa cyane mu binyamakuru byo muri Uganda ni iy’ urupfu rwa Susan Magara washimuswe akanicwa urupfu rw’ agashinyaguro n’ abantu bataramenyekana rwatumye hari abongera gukemanga ubunyamwuga bwa polisi ya Uganda.
Tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Magara yashimuswe. Nyakwigendera yari umucungamutungo w’ imyaka 28 wahoraga yisekera akanagira umutima w’ urukundo nk’ uko byatangajwe na Redempter Mangara umuvandimwe wa Nyakwigendera.
Nyuma y’ iminsi 21 ashimuswe nibwo umurambo we (...)

Sponsored Ad

Inkuru irimo kuvugwa cyane mu binyamakuru byo muri Uganda ni iy’ urupfu rwa Susan Magara washimuswe akanicwa urupfu rw’ agashinyaguro n’ abantu bataramenyekana rwatumye hari abongera gukemanga ubunyamwuga bwa polisi ya Uganda.

Tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Magara yashimuswe. Nyakwigendera yari umucungamutungo w’ imyaka 28 wahoraga yisekera akanagira umutima w’ urukundo nk’ uko byatangajwe na Redempter Mangara umuvandimwe wa Nyakwigendera.

Nyuma y’ iminsi 21 ashimuswe nibwo umurambo we wabonetse hafi y’ umuhanda. Yashyinguwe tariki ya 1 Werurwe 2018 nk’ uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera witabiriwe n’ abayobozi bakomeye barimo na Minisitiri w’ umutekano muri Uganda Lt. Gen Henry Tumukunde wari uhagarariye Leta ya Uganda muri uyu muhango wo gusezera kuri Susan Magara.

Minisitiri Tumukunde yavuze ko guverinoma ya Uganda yishinja ikosa ati “Turishinja ikosa kuko twakabaye twaratabaye ubuzima bwe”

Gen. Tumukunde yakomeje avuga ko bagiye gukorana iperereza n’ umuryango wa Magara ariko uyu muryango usaba ko utakwinjizwa muri iri perereza kubera gutinya ko abashimuse Magara bawugirira nabi.
Polisi ya Uganda isa n’ iyamaze gutakarizwa ikizere n’ abaturage…

Mu kiriyo cya nyakwigendera Magara umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda Assistant Inspector General of Police Abbas Byakagaba yavuze ko polisi ifite amakuru y’ ibanze izaheraho ishakisha abo bagizi ba nabi bakaryozwa ibyo bakoze abari mu kiriyo barayikoba nk’ uko Dail monitor yabitangaje.

Winnie Kiiza, Umudepite utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda ubwo yaganiraga na NTV televiziyo yo muri Uganda yakemanze ubunyamwuga bwa polisi ya Uganda.


Hon. Winnie Kizza

Ati “Umukuru wa Polisi Gen. Kale Kayihura n’ umuvandimwe we Minisitiri w’ umutekano bahora barwana no kugaragaza ukuntu bashoboye. Bahora bashaka uko bari bwikure mu maso ya Perezida Museveni. Abanya Uganda bo barimo gutakaza ubuzima”

Uyu mudepite yagarutse ku bantu bagiye bicirwa muri Uganda barimo abanyamahanga biciwe muri hoteli yo muri Uganda, urupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, n’ abandi benshi bagiye bicwa dosiye zabo zikarangira ntawe ufashwe ngo aryozwe urupfu rwabo nyamara polisi yijeje abaturage ko igiye kubikurikirana.

Nubwo bimeze gutyo ariko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abakekwaho kwica Susan Magara gusa yirinze gutangaza imyirondoro yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa