skol
fortebet

Umugore yakase igitsina umukunzi we ngo asohokana n’ abakobwa mu tubari

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ imyaka 24 y’ amavuko yakase ubugabo bw’ umukunzi w’ imyaka 28 akoresheje icyuma.

Sponsored Ad

Uyu mugore wo mu karere ka Mukono muri Uganda yabwiye abayobozi ko yaherengereye umukunzi we asinziriye akabona kumuca igitsina.

Uwaciwe igitsina yitwa Anthony Sekawa. Uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Mukono akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica.

Abaturanyi bumvishe uyu mugabo aboroze biruka batabara basanga igitsina cyamaze kuvaho kare. Uyu mugabo avuga ko yagerageje kwirwanaho ngo atabare ubuzima kuko uyu mugore yari yanamufashe ingoto ashaka kumumaramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ishami rishinzwe gucunga umutekano w’ abantu n’ ibintu byabo, Luke Owoyesigyire yavuze ko uyu mugore yavuze ko ibyo yakoze yabitewe no gukeka ko umugabo we amuca inyuma agakundana n’ abandi bakobwa.

Uyu mugore yabwiye polisi ati “Navumbuye ko agenda mu ibanga agasohokana n’ abandi bakobwa mu tubari birambabaza cyane. Agahinda karanyishe ku buryo ntashoboraga kubyihanganira”

Urusaku rw’ uyu mugabo rwahuruje abaturanyi na polisi bahita bamujyana kwa mugana.

Iperereza ry’ ibanze ryerekanye ko uyu mugore yari amaze igihe kinini yihanagiriza umukunzi we amubuza gukururukana n’ abandi bakobwa, no kubasekera ariko umugabo ntabihagarike.
Uwaciwe igitsina yabwiye polisi ko akunda uyu mugore avuga ko umugore yamuciye igitsina ngo atazagira umukobwa yongera gutereta.

Sekawa siwe mugabo wa mbere ubuze igitsina cye acyambuwe n’ umukunzi. Mu Ukuboza 2014, Abdul Ibinga wo mu karere ka Kamuli yaciwe igitsina na Madinah Namuwaya wahoze ari umugore we.

Mu Rwanda naho mu mpera za Nyakanga 2018, umugore wo mu karere ka Ruhango yakase igitsina cy’ umugabo we akoresheje urwembe ku bw’ amahirwe nticacika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa