skol
fortebet

Umugore yatabawe amaze umwaka n’igice afungiwe mu bwiherero n’umugabo we

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 35 wo mu gihugu cy’Ubuhindi yatabawe na polisi yo mu gace atuyemo ka Panipat, mu majyaruguru y’umujyi wa Delhi,yamusanze mu musarani yari amazemo amezi 18 afungiwemo n’umugabo bashakanye.

Sponsored Ad

Umugabo w’uyu mugore witwa Naresh Kumar yatawe muri yombi nyuma y’aho inzego zishinzwe umutekano zari zimaze kumenya ko yari amaze amezi 18 afungiye umugore we mu musarani.

Uyu mubyeyi w’abana 3 yahuye n’ibibazo bikomeye muri uyu musarani yari afungiwemo kuko yahabwaga ibiryo n’amazi rimwe na rimwe.

Abaturage bamenyesheje inzego zishinzwe kurengera abagore ko uyu yaburiwe irengero niko kumenyesha polisi nayo itangira kumushaka hanyuma iza kumusanga aryamye mu musarani.

Umuyobozi wa Polisi mu gace witwa Rajni Gupta yabwiye Hindustan Times ati “Yari afite intege nke ndetse ntiyashoboraga kugenda.Yariye chapatti 8 ubwo twari tumuhaye ibiryo.”

Uyu mugore utavuzwe amazina yari amaze imyaka 17 ashyingiranwe n’uyu mugabo we ndetse bari bafitanye abana 3 bari hagati y’imyaka 11 na 15.

Umugabo w’uyu mugore yireguye avuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse akwiriye kuvuzwa.Asabwe impapuro zibyemeza yazibuze.

Bwana Gupta yavuze ko mu biganiro bagiranye n’uyu mugore bumvaga ari muzima nta kibazo na kimwe afite.

Ati “Byavuzwe ko afite ikibazo cyo mu mutwe ariko twavuganye nawe dusanga nta kibazo na kimwe afite.”

Uyu mugore yahise ajyanwa kwa muganga ndetse ahita atangira kwitabwaho n’abagize umuryango we.


Ibitekerezo

  • Isi igeze aho umwasi ashaka pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa