Umugore w’ imyaka 39 uzwi ku izina rya Liu yazindukiye ku ishuri ry’ inshuke ateragura ibyuma abana 14 abandi arabakubita.
Byabereye mu mujyi wa Chongqing mu karere Banan mu gihugu cy’ Ubushinwa mu gitondo nka saa tatu n’ igice ku isaha yo mu Bushinwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018.
Icyuma uyu mugore Liu yakoresheje mu gitero yagabye kuri abo bana ni icyuma kifashishwa mu guteka. Byabaye ubwo aba bana bari bavuye gukina(recreation) basubiye mu ishuri.
Amakuru Televiziyo y’ Abanyamerika CNN ikesha polisi yo mu Bushinwa ni uko uyu mugore yavuze ko impamvu yagabye iki gitero ku bana ari uko guverinoma y’ Ubushinwa imufata nabi, gusa ntiharamenyekana impamvu yateye aba aho kwataka abantu bakuru.
Polisi yo mu Bushinwa yamaze guta muri yombi uyu mugore nyuma y’ uko ababyeyi baba bana bari bamufashe bari kumwihanira.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko abana babiri bahise bapfa abandi bakajyanwa kwa muganga ari inkomere zirimo izirembye cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *