skol
fortebet

Umugororwa yarashe umupolisi ku kuguru abagororwa 68 barapfa

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Sponsored Ad

Imiryango y’ abagororwa 68 bari bafungiye ahitwa Carabobo mu gihugu cya Venezuela iri mu gahinda nyuma y’ uko abantu babo baguye mu mvururu zadutse ubwo umwe mu bagororwa yarasaga umupolisi akamukomeretsa ukuguru.
Izi mvururu zabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2018. Guverinoma ya Venezuele yatangaje ko imvururu zatumye aba bagororwa bapfa zaturutse kukuba abagororwa batwitse matora zabo kugira ngo biteze akavuyo batoroke.
Gusa nubwo bimeze gutyo itsinda ry’ abantu barimo gukora iperereza batari (...)

Sponsored Ad

Imiryango y’ abagororwa 68 bari bafungiye ahitwa Carabobo mu gihugu cya Venezuela iri mu gahinda nyuma y’ uko abantu babo baguye mu mvururu zadutse ubwo umwe mu bagororwa yarasaga umupolisi akamukomeretsa ukuguru.

Izi mvururu zabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2018. Guverinoma ya Venezuele yatangaje ko imvururu zatumye aba bagororwa bapfa zaturutse kukuba abagororwa batwitse matora zabo kugira ngo biteze akavuyo batoroke.

Gusa nubwo bimeze gutyo itsinda ry’ abantu barimo gukora iperereza batari ku ruhande rwa Leta bo batangaje ko iperereza ry’ ibanze ryabagaragarije ko izi mvururu zatewe n’ uko hari umugororwa warashe umupolisi ku kuguru nk’ uko byatangajwe na The Guardian.

Ngo umuriro wahise waduka muri iyo gereza utwika za matora, bituma abatabazi babomora gereza kugira bagire abo barokora.

Aida Parra wari ufite umwana muri iyo gereza yagize ati “Ntabwo ndamenya niba umuhungu wanjye yapfuye cyangwa niba akiri muzima. Naherukaga kumubona ejo muzaniye ibiryo. Ntakintu barabwira”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko iyo gereza itari yujuje ubuziranenge ndetse ko abapfuye bari bafunzwe ku buryo bubangamiye uburenganzira muntu.

Impanuka nk’ iyi ihitana abagororwa benshi yaherukaga kuba mu 1994 ubwo inkongi yibasiraga gereza yo muri Venezuela igahitana abagera ku 100.

Leta ya Carabobo yatangaje ko yifatanyije n’ imiryango y’ ababuze ababo ndetse ko yatangiye iperereza ryimbitse ngo abagize uruhare muri icyo gikorwa bamenyekanye kandi babiryozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa