skol
fortebet

Umuhanda Kigali – Gatuna wongeye kwangirika

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko umuhanda Kigali- Gatuna wangijwe n’ inkangu mu karere ka Gicumbi u Rwanda rukawusana mu maguru mashya ukongera kuba nyabangenda uyu muhanda wongeye kwangirikira muri Uganda mu karere ka Kabale.

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko uyu muhanda wangijwe n’ inkangu, isaba abagenzi bakoresha uyu muhanda bajya cyangwa bava muri Uganda gukoresha umuhanda mushya umaze igihe gito ukozwe Ntungamo- Mirama.

Yagize iti “Igice cy’ umuhanda Kyonyo Kabale-Katuna wangijwe n’ inkangu. Twashyizeho ibimenyetso ngo tubereke ahakwiye kunyurwa. Nyamuneka mukoreshe umuhanda uherutse gukorwa Ntungamo-Mirama Hills ujya mu Rwanda”.

Mu Rwanda, uyu muhanda wari wangijwe n’imvura mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwakojo, bituma ku wa 14 Gicurasi amakamyo awukoresha ava Kigali cyangwa Uganda yerekezwa ku muhanda wa Kagitumba. Ariko waje guhita usanwa byihuse wongera kuba nyabagendwa ku wa 18 Gicurasi 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa