skol
fortebet

Umuhanda uca mu kirere mu Butaliyani wacitsemo kabiri 20 barapfa

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ Ubutaliyani kuri uyu wa 14 Kanama habaye impanuka ikomeye y’ umuhanda uca mu kirere mu mujyi wa Genoa wacitse imodoka ririmo kuwunyuramo. Abategetsi b’ iki gihugu baravuga ko abagera kuri 20 basize ubuzima muri iyo mpanuka.

Sponsored Ad

Ubwo iki kiraro cyacikaga hejuru yacyo hari imodoka zirenga 30 zose zikaba zahise zihanantuka zigwa hasi.

Aho iyi mpanuka yabereye induru ni yose abantu barimo gutaka cyane. Abashinzwe gutabara barimo kugerageza kugura abantu mu modoka zagwiriwe n’ ibihomboka.

BBC yatangaje ko uretse aba 20 byamaze kumenyekana ko bapfuye ngo abandi benshi bajyanywe mu bitaro ari inkomere zirimo izirembye cyane.

Iki kiraro cyubatswe mu mwaka wa 1960, cyahombotse mu gihe mu myaka ibiri ishize aribwo cyaherukaga gusanwa.

Ushinzwe imihanda mu Butaliyani yavuze ko ntawatekerezaga ko iki kiraro gishobora gucika.

Ntiharamenyekana impamvu nyayo yaba yatumye iki kiraro gicika cyokora gicitse mu gihe muri iki gihugu harimo kugwa imvura nyinshi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa