skol
fortebet

Umuherwe Mohammed Dewji umaze iminsi yarashimuswe yabonetse

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Inshuti y’ umuherwe Mohammed Dewji wo muri Tanzania, yemeje ko uyu mugabo yabonetse nyuma y’igihe yarashimuswe n’abantu bataramenyekana.

Sponsored Ad

Mohammed w’imyaka 43 yaburiwe irengero ku wa 11 Ukwakira 2018, i Dar es Salaam, ashimuswe n’abantu bataramenyekana mu gihe yinjiraga muri Colosseum Hotel and Fitness Club gukora imyitozo ngororamubiri.

MInisitiri Ushinzwe Ibidukikije muri Tanzania ufatwa nk’inshuti ikomeye ya Dewji, January Makamba, yanditse kuri Twitter ko bamaze kuvugana, ameze neza.

Ati “Mohammed Dewji yagarutse mu rugo amahoro. Navuganye nawe mu minota 20 ishize. Ijwi rye ryumvikanisha ko ameze neza. Mwagize neza mwese ku masengesho. Ubu ndi kujya iwe kumureba.”

Nta makuru yisumbuye y’aho yari ari aratangazwa, ndetse abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza ko bakeneye gusobanukirwa byimbitse uko byagenze.

Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, Simon Sirro, yari yabwiye itangazamakuru ko babashije kumenya imodoka yashimuse Mohammed.

Yagize ati “Twashoboye kumenya iyo modoka kubera camera zicunga umutekano kuri hoteli.”

Yerekanye ifoto y’iyo modoka ifite ibara ry’ubururu bwijimye nk’uko VOA yabitangaje.

Ati “Dufite amazina ya nyir’imodoka n’ay’umushoferi. Tunazi ko iyo modoka yinjiye mu gihugu ku wa 1 Nzeri iturutse mu gihugu cy’igituranyi.”

Sirro yirinze gutangaza amazina y’icyo gihugu cyaturutsemo imodoka yashimutiwemo umuherwe Mohammed.

Umuyobozi wa Polisi yatangaje ko hari abantu 27 batawe muri yombi mju gihe iperereza rikomeje, ariko umunani muri bo nibo bari bagifunze.

Mohammed Dewji ni umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi METL Group, gikora ibikorwa by’ubuhinzi mu bihugu bitandukanye, mu bwishingizi, mu bwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n’izindi nzego zitandukanye.

Ni nawe nyiri ikipe ya Simba SC y’umupira w’amaguru.

Mu 2013 Mohammed yabaye Umunya-Tanzania wa mbere ikinyamakuru Forbes cyamushyize mu baherwe, anagirwa umuntu w’umwaka na Forbes Afrique mu 2015.

Forbes ishyira uyu mugabo ku mwanya wa 17 mu baherwe b’abanyafurika, akabarirwa umutungo wa miliyari 1.54 z’Amadolari y’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa