skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida Nkurunziza yaciye ibintu kubera imyitozo ikaze yakoze bigatuma agirwa Lieutenant [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza witwa Nkurunziza Kelly yarangije imyitozo ikomeye ya gisirikare [Amafunzo] bituma ahabwa ipeti rya Lieutenant.

Sponsored Ad

Lieutenant Nkurunziza Kelly n’umusirikare akiri muto uherutse kurangiza amashuri ye ya kaminuza mu gisirikare akaba abyarwa na perezida Petero Nkurunziza uyobora igihugu cy’ u Burundi.

Perezida Nkurunziza nawe yabaye mu ishyamba igihe kinini mu gihugu cya RDC ari naho we na bagenzi be batangirije ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi mu mwaka wa 1994.

Perezida Nkurunziza yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2005 aho kuri ubu yemeye kubuvaho neza abumazeho imyaka 15 yose.

Uyu muhungu wa Nkurunziza ntibiramenyekana neza niba hari gahunda yo kumushakira ubuyobozi cyane ko muri Gicurasi 2020 ishyaka CNDD FDD rizahagararirwa na Gen.Evariste Ndayishimiye nawe watangiranye naryo.



Ibitekerezo

  • Ariko muzakurikize amategeko y’imyandikire y’Ikinyarwanda mwandike neza IBITEKETEREZO cg IGITEKEREZO.
    Murakoze

    Iyi nkuru ntabwo isobanutse NB:nta mwigeze muvuga aho yarangirije kwiga cg aho yize uwo muhungu wa Nkurunziza!!!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa