skol
fortebet

Umukandida uzahatanira kuba Perezida wa Kongo mu izina ry’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi yamenekanye

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Martin Fayulu, Umuyobozi w’ ishyaka riharanira iterambere ry’ abaturage (ECIDE) niwe watowe na bagenzi batavugarumwe n’ ubutegetsi ngo azahatanire kuba Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo mu izina ryabo.

Sponsored Ad

Fayulu yatorewe mu matora yabereye I Geneve kuri iki Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018.

Iri tora ryo guhitamo uzahagararira abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Kongo yitabiriwe na Jean-Pierre Bemba, Moise Katumbi, Adolphe Muzito, Freddy Matungulu, Martin Fayulu, Vital Kamerhe na Félix Tshisekedi .
Abatavugarumwe baganiriye kuri gahunda imwe, uburyo bwo kubona ingengo y’ imari, n’ ikipe yo kwamamaza.

Fondation Kofi Annan yabasezeranyije ko izababera umuhuza kugira ngo badacikamo ibice.

Amatora ya Perezida wa Repuburika ya Demukarasi ya Kongo ateganyijwe a assuré la médiation de cette réunion.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa