skol
fortebet

Umukinnyi w’iteramakofe arashinjwa kwica umugabo we wari umuherwe ukomeye mu Busuwisi

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Viviane Obenauf w’imyaka 34 yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugabo we w’Umusuwisi witwa Thomas w’imyaka 61 usanzwe ari umuherwe kubera ishoramari ry’amahoteli.

Sponsored Ad

Uyu mugore ufite inkomoko muri Brazil,usanzwe ari umukinnyi w’itemakofi ndetse wanakinnye imikino y’isi,arashinjwa gukubita uyu mugabo we bimuviramo urupfu.

Viviane Obenauf arashinjwa gukubitira uyu mugabo muri restaurant yitwa Des Alpes ahitwa Interlaken mu Busuwisi kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka.

Uyu mugore yafunzwe muri iki cyumweru kugira ngo akorweho iperereza ryihariye cyane ko uyu mugabo yapimwe bagasanga yarakubiswe bikomeye bikamuviramo urupfu.

Aba bombi bashyingiranwe muri Mutarama uyu mwaka ariyo mpamvu abagenzacyaha bari kureba niba uyu mugore atariwe wamwiyiciye ngo atware imitungo.

Abantu bazi uyu mugore bemeza ko yahoraga avuga ko atagira isoni zo gukubita umuntu uwo ariwe wese igihe amurakaje.

Ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi cyatangaje ko uyu mugore yigeze gukubitira umugabo mu mujyi wa London ubwo yari amukoze ku kibuno ari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Ibi ngo byatumye uyu mugore amara amasaha menshi muri Gereza akurikiranyweho iki cyaha muri 2016.

Obenauf yavukiye mu mujyi wa Rio de Janiero muri Brazil,akura akina umupira w’amaguru ariko nyuma yaje guhindura ajya muri Gymnastic hanyuma ku myaka 18 yagiye muri Boxing.

Yaje kwinjira mu byo gutoza abantu muri Gym zitandukanye hanyuma mu minsi ishize afungura iye bwite.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa