skol
fortebet

Umukobwa ukiri muto yahindutse intwari kubera kwirwanaho akica Abatalibani 2 bishe ababyeyi be

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’umwangavu wo muri Afghanistan ari gushimwa ku mbuga nkoranyambaga kubera "ubutwari" bwe nyuma yaho mu cyumweru gishize yirwanyeho agahangana n’intagondwa z’Abatalibani bishe ababyeyi be.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yafashe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 y’umuryango we, yica arashe babiri muri izo ntagondwa ndetse akomeretsa abandi benshi, nkuko bivugwa n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze bo mu ntara ya Ghor.

Abo bategetsi bongeyeho ko abo Batalibani baje muri urwo rugo kuko se w’uwo mukobwa ashyigikiye leta ya Afghanistan.

Mu minsi ya vuba ishize, ifoto y’uwo mukobwa afite imbunda yakomeje guhererekanywa cyane ku mbuga za internet.

Nyuma yaho, izindi ntagondwa z’Abatalibani zaje kugaba igitero kuri urwo rugo ruri mu cyaro cya Griwa, ariko zisubizwa inyuma n’abahatuye ndetse n’imitwe ishyigikiye leta.

Abategetsi bavuze ko uwo mukobwa, byemezwa ko afite hagati y’imyaka 14 na 16 y’amavuko, ndetse na musaza we muto kuri we, ubu bajyanwe ahantu hatekanye kurushaho.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bashimye uwo mwangavu.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo yo kuri Facebook ya Najiba Rahmi agira ati:

"Mukuriye ingofero kubera ubutwari bwe".

Uwitwa Mohamed Saleh na we yanditse kuri Facebook agira ati:

"Turabizi ko ababyeyi ari ntasimburwa, ariko kwihorera kwawe hari amahoro acagase bizaguha".

Nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Afghanistan, iyo ntara ya Ghor byabereyemo ni imwe mu zasigaye inyuma cyane mu iterambere mu zo mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Ibyo bitangazamakuru byongeraho ko ibikorwa by’urugomo byibasira abagore biri ku kigero cyo hejuru muri iyo ntara.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Abatalibani n’Amerika bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ariko Abatalibani benshi bakomeje gusaba ihirikwa rya leta ya Afghanistan iriho no gusesa itegekonshinga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa