skol
fortebet

Umukobwa w’ imyaka 17 ’Arafunze’ nyuma yo gupangira ibitero by’ iterabwoba kuri telefone

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 17, yatawe muri yombi nyuma yo kumvirizwa kuri telephone apanga n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa IS, kugaba ibitero by’ubwiyahuzi
Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 17, imushinja kugirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba wiyitirira amahame y’idini ya isilamu Islamic state ngo bagabe igitero cy’iterabwoba mu Bwongereza.
Inkuru ya dailymail ivuga ko uyu mukobwa ashinjwa kandi gutegura uburyo yakwakira intwaro z’ubumara zazakoreshwa muri ibi bitero byo mu (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 17, yatawe muri yombi nyuma yo kumvirizwa kuri telephone apanga n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa IS, kugaba ibitero by’ubwiyahuzi

Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 17, imushinja kugirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba wiyitirira amahame y’idini ya isilamu Islamic state ngo bagabe igitero cy’iterabwoba mu Bwongereza.

Inkuru ya dailymail ivuga ko uyu mukobwa ashinjwa kandi gutegura uburyo yakwakira intwaro z’ubumara zazakoreshwa muri ibi bitero byo mu Bwongereza barimo bategura, ibi bikiyongeraho kumvira amabwiriza y’ibi byihebe ku buryo bwo kwitoza no gutera ibisasu, ibi bikaba bihabanye n’ingingo yo kurwanya iterabwoba yo muri 2006 yiswe the Terrorism Act 2006.

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ufite ibirindiro muri Syria, umaze igihe wibasiye ibihugu byo ku mugabane w’u Buraryi aho ugenda ugaba ibitero by’iterabwoba bitandukanye nko mu Bubiligi, Ubufaransa no mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa