skol
fortebet

Umukobwa wagaragaye ari kumwe na Bobi Wine mu ndege yaketsweho kuba maneko [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Umupolisikazi Pamela Kentaro, wo mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba yamaganiye kure amakuru amushinja ko arimo kwiyegereza umuhanzi akaba n’ umudepite muri Uganda Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ngo amuneke avuga ko bamaze imyaka myinshi ari inshuti.

Sponsored Ad

Umugenzi wari mu ndege ya Kenya Airways kuri uyu wa Kane yafotoye ifoto ya Kentaro ahagaze iruhande rwa Bobi Wine bari mu ndege berekeza ku kibuga cy’ indege Entebbe International Airport.

Iyi foto ikimara kugera ku mbugankoranyambaga inkuru yahise iba kimomo ko Kentaro arimo kuneka uyu mudepite utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda bitekerezwa ko afite imigambi kuri Perezida Museveni.

Mu itangazo rigufi uyu mupolisikazi Kentaro yashyize ahagaragara yamaganye ibyo akekwaho avuga ko ntaho bishingiye.
Yagize ati “Ntibishyize mu gaciro namba ibyakwirakwiye ko njyewe noherejwe kuneka Kyagulanyi. Bobi nanjye turi inshuti kuva kera kandi arabizi ko ndi umupolisikazi”

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nzeli nibwo Depite Bobi Wine yageze muri Uganda avuye kwivuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika uburwayi yatewe n’ icyo yita iyicarubozo yakorewe ubwo yari mu maboko y’ igisirikare akurikiranyweho gushaka kugirira nabi Perezida Museveni.

Kentaro avuga ko yari yagiye I Mombasa , Bobi Wine avuye muri Amerika bagahurira ku kibuga cy’ indege Jomo Kenyatta International Airport. Uyu mu polisikazi yaherewe imyitozo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya iterabwoba.

Yavuze ko Bobi Wine ariwe wamusabye ko basagira agakawa ati “Twaganiriye nk’ amasaha abiri dutegereje kwerekeza Entebbe”

Mu ndege Bobi Wine yari yicaranye n’ umugore wa Kizza Besigye, Winnie Kizza Bobi Wine ansaba ko mbegera”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa