skol
fortebet

Umukuru wa polisi y’i Atlanta yeguye nyuma yaho undi mwirabura yishwe arashwe

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukuru wa polisi yo mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yeguye ku mirimo ye nyuma yaho Umunyamerika ukomoka muri Afurika w’umugabo arasiwe bikamuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Yari yasinziririye mu modoka ye imbere ya ’restaurant’ aho abakiliya bahabwa ibyo bifuza batarinze gusohoka mu modoka.

Abategetsi bavuga ko Rayshard Brooks wari ufite imyaka 27 y’amavuko, yarashwe n’umupolisi mu bushyamirane bwabaye ku wa gatanu nimogoroba.

Keisha Lance Bottoms, ’Mayor’ w’umujyi wa Atlanta, yavuze ko Erika Shields, wari ukuriye polisi muri uwo mujyi, yamugejejeho ubwegure bwe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.

Abigaragambya i Atlanta bigabije imihanda mu mpera y’iki cyumweru basaba ko hagira igikorwa kubera urupfu rwa Bwana Brooks.

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, abigaragambya bafunze umuhanda munini - uzwi nka Interstate-75 - w’i Atlanta.

’Restaurant’ The Wendy’s ari yo Bwana Brooks yapfiriye imbere, ejo ku wa gatandatu yatwitswe n’abigaragambya.

Mu byumweru bitatu bishize, abantu muri Amerika bari babimaze bigaragambya kubera urupfu rwa George Floyd, Umunyamerika ukomoka muri Afurika utari witwaje intwaro, wapfiriye mu maboko ya polisi mu kwezi gushize.

Erika Shields yari umukuru wa polisi ya Atlanta kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2016 ndetse yari amaze imyaka irenga 20 ari umupolisi i Atlanta.

’Mayor’ Bottoms yavuze ko Madamu Shields azakomeza gukora mu rwego rwa polisi ya Atlanta ariko agahindurirwa imirimo.

Itangazo rya ’Mayor’ Bottoms rigira riti:

"Kubera ubushake bwe bwuko Atlanta yaba intangarugero yuko impinduka igaragara ikwiye kumera muri iki gihugu, umukuru wa polisi Shields yemeye guhita yegura aka kanya ku mwanya w’ukuriye polisi muri uyu mujyi kugira ngo umujyi ushobore gukomeza ibikorwa byihutirwa no kongera kubaka icyizere gicyenewe cyane aho dutuye".

’Mayor’ Bottoms yanasabye ko umupolisi wagize uruhare mu rupfu rwa Bwana Brooks yirukanwa ku kazi ke.

Byagenze gute ku wa gatanu nijoro?

Urwego rushinzwe iperereza muri leta ya Georgia (ruzwi mu mpine y’Icyongereza nka GBI) ruri gukora iperereza ku rupfu rwa Bwana Brooks.

Ruri no kureba amashusho yafashwe na ’camera’ icunga umutekano yari imbere muri ’restaurant’ The Wendy’s, ndetse runareba amashusho y’abavuga ko babonye uko byagenze.

Urwego GBI ruvuga ko polisi yari yatabajwe ngo igere kuri iyo ’restaurant’ kuko Bwana Brooks yai yasinziririye mu modoka ye, bigatuma abandi bakoresha uwo muhanda bagana iyo ’restaurant’ babura aho baca.

Nkuko polisi ibivuga, Bwana Brooks yanze gutabwa muri yombi nyuma yaho ibizamini byo kureba ingano y’inzoga yanyweye bigaragaje ko yarengeje urugero rw’iyemewe ku muntu utwaye imodoka.

Raporo y’urwo rwego rwa GBI ivuga ko amashusho yafatiwe imbere muri ’restaurant’ The Wendy’s yerekana abapolisi birukankana Bwana Brooks, mbere yuko ahindukira agatunga umupolisi intwaro ituma umubiri w’umuntu ugagara (ugira ’paralysie’/’paralysis’).

Iyo raporo igira iti: "Umupolisi yahise arashisha imbunda ye, arasa Brooks".

Mu mashusho yatanzwe n’ababibonye, Bwana Brooks agaragara ari hasi ku mbuga iri imbere y’iyo ’restaurant’, ashyamiranye n’abapolisi babiri.

Ashikuza intwaro y’umupolisi itera kugagara k’umubiri, agacika abo bapolisi, akiruka. Undi mupolisi aza gushobora gukoresha iyo ntwaro igagaza (izwi nka ’Taser’) iri kuri Brooks, nuko abo bapolisi bakiruka bahunga uwafataga amashusho.

Humvikana amasasu, nuko Bwana Brooks akagaragara arambaraye hasi.

Yajyanwe ku bitaro ariko aza gupfa nyuma yaho. Umwe muri abo bapolisi yavuwe igikomere yagiriye muri ubwo bushyamirane.

Ibiro by’umushinjacyaha byo mu karere ka Fulton biri gukora irindi perereza ku byabaye, nkuko byabitangaje mu itangazo byashyize ahagaragara.

Abanyamategeko bahagarariye umuryango wa Bwana Brooks bavuze ko uwo mupolisi nta burenganzira yari afite bwo gukoresha imbaraga zo kwica, bavuga ko iyo ntwaro yo kugagaza Bwana Brooks yari yambuye umwe muri bo itica.

Umunyamategeko Chris Stewart yagize ati: "Ntabwo ushobora kurasa umuntu keretse agutunze imbunda".

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, Bwana Brooks yateganyaga kujyana umwana we w’umukobwa wujuje imyaka umunani y’amavuko kwizihiza iyo sabukuru ye akina umukino wo kwinyereza ku rubura, nkuko abo banyamategeko b’umuryango we babivuga.

Uku kubaye kurasa kwa 48 kurimo umupolisi uru rwego rw’iperereza ryo muri leta ya Georgia rukozeho iperereza kugeza ubu muri uyu mwaka, nkuko bitangazwa na televiziyo ABC News. Kurasa 15 muri uko kwavuyemo impfu.

Ikinyamakuru The New York Times gitangaza ko hari abigaragambya bateraniye hanze ya ’restaurant’ The Wendy’s ku wa gatanu.

Abigaragambya bongeye gutera rwagati mu mujyi wa Atlanta ejo ku wa gatandatu. Amashusho yo mu myigaragambyo yerekana abigaragambya bafite ibyapa biriho izina rya Brooks ndetse n’ibirango byuko ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.

Abantu bo muri Atlanta bari basanzwe bari mu myigaragambyo yatewe n’urupfu rwa George Floyd.

Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, yapfuye ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu nyuma yaho umupolisi wo mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota amutsikamiye ku ijosi akoresheje ivi mu gihe cy’iminota irenga umunani.

Uwo mupolisi yirukanwe ku kazi ndetse aregwa ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri.


Restaurant yitwa The Wendy’s ari yo Bwana Brooks yapfiriye imbere, ejo ku wa gatandatu yatwitswe n’abigaragambya

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa