skol
fortebet

Umukuru wa polisi ya Uganda yakuyeho urujijo ku wategetse ko Dr Nyanzi atabwa muri yombi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yavuze ko ari we ubwe wategetse ko umushakashatsi wari umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere atabwa muri yombi.
Ni mu gihe hari urujijo abantu bibaza ukuntu Dr Stella Nyanzi yatawe muri yombi na polisi nyamara umugore wa Museveni yaramuhaye imbabazi.
Dr Nyanzi yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni n’ umugore we Janet Museveni.
Nk’ uko byatangajwe na Dail monitor IGP Kayihura (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yavuze ko ari we ubwe wategetse ko umushakashatsi wari umwarimukazi muri Kaminuza ya Makerere atabwa muri yombi.

Ni mu gihe hari urujijo abantu bibaza ukuntu Dr Stella Nyanzi yatawe muri yombi na polisi nyamara umugore wa Museveni yaramuhaye imbabazi.

Dr Nyanzi yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni n’ umugore we Janet Museveni.

Nk’ uko byatangajwe na Dail monitor IGP Kayihura yagize ati “Sinibaza impamvu umugore wa Perezida akomeza kuzanwa muri ibi bintu. Yababariye Dr Nyanzi ku mugaragaro, ariko polisi ntabwo yigeze imubabarira. Niba hari ukwiye kunengwa kubw’ ibi yaba ari polisi. Ninjye ubwanjye wategetse Dr Nyanzi atabwa muri yombi”

Uyu mushakashatsi ibyaha akurikiranyweho byo gutuka umuryango wa Perezida yabikoze yifashishije ubutumwa yatangiye kuri paji ye ya facebook.

Ku wa Mbere tariki 10 Mata Dr Nyanzi yagejejwe imbere y’ urukiko yiregura kubyara aregwa byo gukoresha nabi mudasobwa n’ iyandagaza rikorewe kuri murandasi.

Dr Nyanzi yireguye abaza abacamanza ngo Abanya Uganda bazirinda kuvuga ibitagenda kugeza ryari ngo baratinya ko bakurikiranywaho gutukana?

Avuga ko atatutse Perezida Museveni ahubwo yagaragaje ko Museveni yemereye abanyeshurikazi kubagurira imyambaro ya gikobwa y’ isuku ntabikore.

Dr Stella Nyanzi

Ibyaha Dr Nyanzi akurikiranyweho binyuranyije n’ ingingo ya 24 n’ iya 25. Bimuhamye yahanishwa imyaka 3 y’ igifungu n’ ihazabu ya miliyoni n’ ibihumbi 400 by’ amashilingi ya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa