skol
fortebet

Umunyamakuru Jamal wari inshuti ya Perezida Erdogan byemejwe ko yishwe arwana

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Arabia Saudite cyatangaje ko umunyamakuru Jamal Khashoggi yiciwe muri ambasade yacyo muri Turikiya arwana nk’ uko byerekanywe n’ iperereza ry’ ibanze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi Ahmad al-Assiri na Saud al-Qahtani, wakoranaga ya hafi na n’ igikomangoma Mohammed Bin Salman birukanywe.
Perezida wa Leta zunze ubumwe Donald Trump yavuze ko ibyabaye kuri uyu munyamakuru bitemewe kandi ko Arabia Saoudite ibifitemo uruhare.
Ni ubwa mbere ingoma ya Arabie Saoudite yemera ko (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Arabia Saudite cyatangaje ko umunyamakuru Jamal Khashoggi yiciwe muri ambasade yacyo muri Turikiya arwana nk’ uko byerekanywe n’ iperereza ry’ ibanze.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi Ahmad al-Assiri na Saud al-Qahtani, wakoranaga ya hafi na n’ igikomangoma Mohammed Bin Salman birukanywe.

Perezida wa Leta zunze ubumwe Donald Trump yavuze ko ibyabaye kuri uyu munyamakuru bitemewe kandi ko Arabia Saoudite ibifitemo uruhare.

Ni ubwa mbere ingoma ya Arabie Saoudite yemera ko Khashoggi yapfuye.
Tariki 2 Ukwakira 2018, nibwo umunyamakuru Khashoggi yinjiye muri ambasade ya Arabia Saoudite agiye gushaka ibyangombwa ngo ashinge urugo. Kuva ubwo yaburiwe irengero, itangazamakuru rikavuga ko yapfuye ariko Arabia Saoudite ko yasohotse muri ambasade ari muzima.

Mu itangazo Arabia Saoudite yashyize ahagaragara yavuze ko uyu munyamakuru Jamal yabanje kurwana mbere y’ uko yicwa. Ibi bitandukanye n’ ibyatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri Turikiya kuko byo byatangaje ko yishwe umurambo we ugacibwamo ibipande.

Umunyamakuru Jamal yakoreraga ikinyamakuru cyo muri Amerika, WashingtonPost, yandika inkuru zishingije ku bitekerezo bye bwite.

Amakuru avuga ko umunyamakuru Jamal yari asanzwe atarebana neza n’ igikomangoma Mohammed Bin Salman kuko yatangazaga inkuru zikinenga.

Iperereza riracyakomeje, Arabia Saoudite yataye muri yombi abantu 18, umwami wayo Salman yaciye iteka ryirukana abakozi babiri.

Nyuma gato y’ uko uyu munyamakuru abuze, Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yasabye abategetsi ba Arabie Saoudite kugaragaza gihamya yuko umunyamakuru waburiwe irengero yasohotse muri ambasade ya Arabie Saouite iri mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa