skol
fortebet

Umunyekongo witwa ‘IMANA’ yatawe muri yombi akekwaho gucuruza abantu

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro yataye muri yombi umugabo w’ imyaka 35 ukekwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Sponsored Ad

Charles Okoto, Umuyobozi wa Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro yavuze ko uyu mugabo yitwa Lucky Imana akaba ari umuturage w’ akarere ka Budaka gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda. Gusa ngo afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imana yafatiwe mu kigo cyo muri Uganda cyakira impunzi zitegereje kujyanwa mu nkambi, agerageza kwandika abantu umunani avuga ko bavuye mu nkambi ya Beni yo muri Kongo.

Abo barimo abagore babiri Imana avuga ko aria be, n’ abana 6 nabo avuga ko ari abana be.

Aba bagore 2 babwiye polisi ya Uganda ko Imana yari yabasezeranyije ko bazabaho neza nibamwerera bakiyandikisha nk’ impunzi kugira ngo bibaheshe amahirwe yo kujya I Burayi.

Chimpreports yatangaje ko uyu mugabo witwa Imana kandi ngo yari yabwiye aba bagore ko nibagera I Burayi azabibafashamo bo n’ abana babo bakigira ubuntu.

Okoto yavuze ko irimo gukora iperereza kuri uyu mugabo ndetse ko azanagezwa imbere y’ urukiko akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.

Aba bana 6 bashyikirijwe Umuryango Mpuzamahanga Save The Children wita ku bana bari mu nkambi ya Nyakabande mu gihe bategereje kongera guhuzwa n’ imiryango yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa