skol
fortebet

Umurwayi yiyahuye kubera kubwirwa ko abuza amahirwe umuryango we

Yanditswe: Tuesday 09, May 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Patrick Odongo wari utuye mu karere ka Oyam mu gihugu cya Uganda bamusanze yimanitse mu mugozi kuri uyu 8 Gicurasi 2017, nyuma yo kubwira umugore we ko umuryango umushinja kuwutera umwaku. Uyu mugabo yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’ igicuri.
Umupolisi witwa Robert Okello yavuze ko uyu mugabo yagiye ku gasanteri kari hafi y’ urugo rwe akagura ikiziriko, yakigeza mu rugo akabwira umugore we Scovia Odongo ko icyo kiziriko kibereye gukoreshwa mu kwiyahura.
Nyamugabo ngo (...)

Nyamugabo ngo yabwiye umugore we ko azihahura kubera ko abavandimwe be bamutoteza bamubwira ko ariwe ubatera umwaku bagahorana ubukene.

Scovia Odongo yagerageje guhendahenda umugabo we amwumvisha agaciro afitiye umuryango we n’ urugo rwe,umugabo asa n’ ucururutse ibyo kwiyahura abivamo. Ngo bikimara kugenda gutya uyu mugabo yagiye agura inzoga aranywa aruzuza ataha yanezerewe abwira umugore ko yumva yishimye cyane birenze.

Uwo mugabo yageze mu rugo saa ine z’ ijoro ahita ajya kuryama, mu gihe umugore yari yishimiye ko umugabo yahinduye imitekerereze yumva umugabo atakiyahuye, byageze mu gicuku arebye umugabo we aramubura.

Amaze kumubura ahuruza abaturanyi, bahageze basanga Nyamugabo yimanitse mu giti kiri hafi y’ urugo rwe arimo guhumeka akuka ka nyuma.

Umugore yafatanyije n’ abaturanyi bamukura muri uwo mugozi ariko bakimugeza hasi ahita ashyiramo umwuka.

Dail monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko nyakwigendera yasize umugore n’ abana bane.

Polisi ya Uganda yanenze umugore n’ abavandimwe b’ uyu mugabo. Afande Okello yagize ati “Nagaya abavandimwe ba nyakwigendera by’ umwihariko nkagaya umugore we kuba atarabimenyesheje polisi hakirikare kandi nyakwigendera yari yamubwiye ko ashaka kwiyahura”

Ibitekerezo

  • hhhhhh,ngahoda!!!uwiyishe ntaritirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa