Umusore yatawe muri yombi azira gukubita umupolisi akamuciraho imyenda

Amakuru   Yanditswe na: Muhire Jason 2 July 2018 Yasuwe: 1346

Umusore witwa Mc Mariachi hamwe n’ umurinzi we Michael Bunjo kuwa gatandatu taliki ya 30 Kanama 2018 batawe muri yombi bazira gukubita umupolisi bamuciraho imyenda y’akazi.

Umusore witwa Charles Kasozi uzwi nka Mc Mariachi ari kumwe n’ umurinzi we witwa Bunjo kuri uyu wagatandatu taliki ya 30 Kanama 2018 ,Batawe muri yombi na Police yo muri Uganda bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umu Police wita Eldard Kamugisha bakamukomeretsa mu maso bamusanze kuri Police ya Uganda ndetse bakamuciraho imyenda y’akazi ikosa rihanirwa n’amategeko ya Uganda.

Umurinzi wakubise uyu mu Polisi yavuze ko atakubise uyu mu Polisi ahubwo ko yakoze ku myenda ye igahita icika bicyekwa ko yari ishaje ,mu gihe uyu uyu muyobozi ushinzwe gucunga umuteka mu muhanda yavuze ko yahohotewe n’ uyu musore w’ ibigango nyuma yo kumwaka ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga undi akibuka ko yabitaye mu rugo mu gihe yamubwiraga ko bagomba kuva mu imodoka bakabanza bagashaka ibyangombwa aribwo uyu musore urinda Charles Kasozi yahise amwaduka aramukubita.

Uyu musore urinda MC Mariachi aramutse ahamwe n’ icyaha cyo gukubita ndetse no gukomeretsa umupolisi ashobora gufungwa igihe kingana n’ imyaka 5 nkuko amategeko abivuga ndetse akazatanga izahabu y’ amashiringi ya Uganda angana na miriyoni 10.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igitero cy’ iterabwoba mu Bwongereza cyahagaritse imirimo y’ Abadepite

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’iterabwoba nyuma yuko imodoka...
14 August 2018 Yasuwe: 853 0

Umuhanda uca mu kirere mu Butaliyani wacitsemo kabiri 20 barapfa

Mu gihugu cy’ Ubutaliyani kuri uyu wa 14 Kanama habaye impanuka ikomeye y’...
14 August 2018 Yasuwe: 2338 0

Umuryango wa Bobi Wine uri mu bwoba, umushoferi wabo yarashwe

Umuryango wa Robert Kyagulanyi benshi bazi nka Bobi Wine izina yamamayeho...
14 August 2018 Yasuwe: 1894 0

Umwana wenyine niwe warokotse impanuka y’ indege muri Indonesia

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko ni we wenyine wasanzwe ari muzima mu...
12 August 2018 Yasuwe: 2704 0

Amagambo ya nyuma umugabo wibye indege muri Amerika yavuze yashyizwe...

Abategetsi bavuze ko umugabo wibye indege irimo ubusa ku kibuga cy’indege...
12 August 2018 Yasuwe: 3867 0

Umugabo ukora indege zapfuye yibye indege biragira bitamugendekeye...

Umukozi wa kompanyi y’indege wibye indege irimo ubusa ku kibuga cy’indege cya...
11 August 2018 Yasuwe: 2217 0