skol
fortebet

Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga wabuze ngo Ubushinwa bwamutaye muri yombi

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Bushinwa bwatangaje ko Umuyobozi wa Interpol, Meng Hongwei, wari umaze iminsi yaraburiye irengero, aribwo bwamutaye muri yombi.

Sponsored Ad

Bwavuze ko uyu mugabo ari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya ruswa ku bijyanye no kuba yararenze ku mategeko, gusa ntihatajwe uburyo yanyuranyije nayo.

Meng asanzwe afatwa nka Minisitiri w’Umutekano wungirije mu Bushinwa. Yari amaze iminsi yarabuze nyuma y’aho yavuye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa ahari icyicaro cya Interpol akajya mu Bushinwa.

Umuryango we ntabwo wari warigeze umenya irengero rye kuva yava ku Cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku wa 25 Nzeri.

Umugore we witwa Grace Meng yari yabwiye itangazamakuru ko akeka ko ubuzima bw’umugabo we buri mu kangaratete.

Kuri uyu wa Gatandatu, Interpol yari yasabye u Bushinwa gusobanura ibya Meng, aho yavugaga ko ihangayikishijwe n’ubuzima bw’Umuyobozi wayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa