skol
fortebet

Umwana w’ amayoberane amaze ibyumweru bibiri kuri polisi ya Uganda

Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda, abapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Iganga ikibazo cy’ umwana w’ umuhungu utazi imyirondoro ye wataye ababyeyi be cyababareye ingorabahizi.
Umuyobozi wa polisi mu karere Nasibu Nditta, avuga ko uwo mwana w’ umuhungu ari mukigero cy’ imyaka ine, yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi n’ umugiraneza ‘a good Samaritan’ wamutoraguye mu byumweru bibiri bishize. Kuva icyo kugeza kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 ntawe uratangariza polisi ko yabuze umwana nta n’umuntu uravuga ko azi uwo mwana (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda, abapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Iganga ikibazo cy’ umwana w’ umuhungu utazi imyirondoro ye wataye ababyeyi be cyababareye ingorabahizi.

Umuyobozi wa polisi mu karere Nasibu Nditta, avuga ko uwo mwana w’ umuhungu ari mukigero cy’ imyaka ine, yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi n’ umugiraneza ‘a good Samaritan’ wamutoraguye mu byumweru bibiri bishize. Kuva icyo kugeza kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 ntawe uratangariza polisi ko yabuze umwana nta n’umuntu uravuga ko azi uwo mwana cyangwa inkomoko ye.

Yagize ati “Uyu mwana avuga ururimi rw’ Ikilugisu avuga ko yitwa Asinye. Twagerageje kugera ku bantu bose bashoboka tunanyura no kuri facebook no ku maradiyo yo muri aka gace ariko ntacyo byatanze” Afande Nasibu akomeza agira ati “Uyu muhungu amaze ibyumweru bibiri hano ninaho atuye. Uyu mwana ntataka ni igicurane afite ubuzima buzira umuze. Polisi irasaba umuntu wese uzi uyu mwana ababyeyi be cyangwa abo mu muryango we gutanga amakuru."

Src: Dail monitor

Ibitekerezo

  • Kanyigabirir Mbona Ari Keza. Kogakomey Nimugatunge Rero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa