skol
fortebet

Umwana wari wibwe yasubijwe Se na Nyina ameze neza

Yanditswe: Monday 28, May 2018

Sponsored Ad

Ababyeyi b’ umwana witwa Chelsea Tazenya bazazwe n’ ibyishimo ubwo bongeraga kubona umwana wabo wari wibwe n’ umukozi ameze neza.

Sponsored Ad

Mariam Namisango n’ umugabo we Arthur Tazenya ngo biyumvagamo ibinezanezaubwo umwana wabo yakomezaga abahamagara ubwo umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yamubaherezaga.

Uyu mwana yari yibwe na Esther Mulekateete tariki 22 Gicurasi 2018 atoragurwa Kalangala ku munsi wakurikiyeho.
Polisi ivuga ko Mulekateete yari yibye uyu mwana ngo amushyire umuhungu w’ inshuti amubeshye ko yibarutse umwana w’ umukobwa.

Ababyeyi b’ uyu mwana batanze ikirego kuri polisi ikorera aho batuye mu karere ka Mubende polisi ibafasha gushakisha uyu mwana kugeza imubonye.

Uyu mukozi yari amaze iminsi yonyine akora muri uru rugo, Onyango asaba abaturage kujya bamenya amateka y’ umukozi mbere yo kumuha akazi.

Ababyeyi

Namisango amwenyura ati “Ndishimye kuba nongeye gufata umwana mu biganza byanjye”

Arthur Tazenya yavuze ko ari igitangaza kuba bongeye kubona umwana wabo ati “ Turashimira Imana itugaruriye umwana. Ni igitangaza”.

Aba babyeyi bavuze ko bagiye kujyana umwana kumusuzumisha bakareba niba nta ndwara yaba yaranduye, gusa polisi yababwiye ko nta gikomere na kimwe afite.

The New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iyi minsi muri Uganda hagaragara ibirego byinshi by’ abantu bashimutwa.

Polisi ivuga ko mu mezi ane ashize yakiriye ibirego 42 by’ abantu bashimuswe, muri bo 7 barishwe, 20 polisi isanga ari ibirengo bidafite ishingiro mu gihe mu gihe ibindi birego 8 bitarasobanuka neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa