Umwana wenyine niwe warokotse impanuka y’ indege muri Indonesia

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 August 2018 Yasuwe: 2747

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko ni we wenyine wasanzwe ari muzima mu bisigazwa by’indege yakoze impanuka igahitana abantu 8 muri Indonesia.

Amafoto y’aho ibi byabereye agaragaza uyu mwana afite ubwenge ndetse areba no mu cyuma cya kamera gifata amajwi n’amafoto.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yasanzwe mu bisigazwa by’iyi ndege mu gace k’imisozi kari ku mupaka w’iki gihugu n’igihugu gituranyi cya Papua New Guinea.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Pilatus yakorewe mu Busuwisi ya kompanyi Dimonim Air uyu mwana yari arimo, ku wa gatandatu nyuma ya saa sita ni bwo abapilote bayo bananiwe gukomeza gutumanaho n’ababayobora, mbere gato yuko ishobora kugwa ku kibuga cy’indege cya Oksibil.

Yari irimo abagenzi 9, ubariyemo n’abapilote babiri bari bayitwaye. Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, abaturage baturiye ahabereye iyi mpanuka bavuze ko bumvise "ikintu gihuma cyakurikiwe n’ikintu giturika.".

Abategetsi bavuze ko hazakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Indege ni bumwe mu buryo bucye bwo kugera mu ntara ya Papua - akarere kari iyo bigwa kandi kiganjemo imisozi kagoye cyane kukagendamo.
Ariko uguhindagurika kw’ikirere cyako kwa hato na hato, gusobanuye ko bitoroshye kukagendamo mu ndege.

Mu myaka itatu ishize, indege ya kompanyi Trigana Air yakoreye impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Oksibil ihitana abantu 54 bose bari bayirimo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abasirikare 3 b’ u Burundi bafashwe n’ ingabo za Kongo

Abasirikare batatu b’ u Burundi batatangajwe amazina n’ amapeti bafatiwe mu...
13 November 2018 Yasuwe: 1078 0

Amerika: Ya nkongi ikomeye imaze guhitana 31, abarenga 200 baburiwe...

Imibare itangwa Leta iravuga ko imirambo 31 ariko imaze kumenyekana ko...
12 November 2018 Yasuwe: 812 0

Umukandida uzahatanira kuba Perezida wa Kongo mu izina ry’ abatavugarumwe n’...

Martin Fayulu, Umuyobozi w’ ishyaka riharanira iterambere ry’ abaturage...
12 November 2018 Yasuwe: 990 0

Trump yavuze amagambo akomeye kubera inkongi bamwe bise imperuka imaze...

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu butumwa yashyize...
11 November 2018 Yasuwe: 1847 0

Umugabo w’ imyaka 69 ari mu nkiko asaba kugabanya imyaka ye y’...

Emile Ratelband w’imyaka 69, yipfuza guhindura umunsi yavukiyeho wo ku...
10 November 2018 Yasuwe: 619 1

Abarundi 4000 bamaze gucuruzwa mu myaka 3

Icuruzwa ry’ abantu mu Burundi rimaze gufata indi ntera kuva muri 2015,...
8 November 2018 Yasuwe: 437 0