skol
fortebet

Umwe mu mihanda yo muri Uganda uhitana abarenga 1000 ku mwaka

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano muri Uganda , Dr Steven Kasiima yatangaje ko buri munsi umuhanda Entebbe uhitana abantu batari munsi ya bane bari kuri moto.
Uyu muyobozi yabitangaje ku wa Gatanu, aho yavuze ko ku mwaka uyu muhanda uhitana abantu 1 440 bitewe n’ impanuka ziwuberamo.
Yagize ati “Buri munsi abantu bane bagushwa na moto bagapfa bitewe n’ umuvuduko ukabije mu muhanda wa Entebbe. Imodoka ziwukoreramo impanuka akenshi ntabwo zimenyekana. Abagenzi nabo akenshi baragongwa (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano muri Uganda , Dr Steven Kasiima yatangaje ko buri munsi umuhanda Entebbe uhitana abantu batari munsi ya bane bari kuri moto.

Uyu muyobozi yabitangaje ku wa Gatanu, aho yavuze ko ku mwaka uyu muhanda uhitana abantu 1 440 bitewe n’ impanuka ziwuberamo.

Yagize ati “Buri munsi abantu bane bagushwa na moto bagapfa bitewe n’ umuvuduko ukabije mu muhanda wa Entebbe. Imodoka ziwukoreramo impanuka akenshi ntabwo zimenyekana. Abagenzi nabo akenshi baragongwa bitewe n’ uko imodoka ziba zidashaka guhagarara”

Muri Kamena uyu mwaka imibare ya polisi yagaragaje ko buri munsi moto zica abantu batanu mu mugi wa Kampala, cyane cyane mu turere twa Wakiso na Mukono.

Icyo gihe umuvugizi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda Charles Ssebambulidde yavuze ko mu byumweru bitandatu byari byabanje impanuka zari zahitanye abanyamaguru 85, amamotari 60, abanyonzi 14, abagenzi 48 n’ abashoferi 16 bose bamwe bakaba 223 bishwe n’ impanuka mu kwezi kwa gatanu n’ ukwa gatandatu gusa.

Polisi ivuga ko impamvu umuhanda Entebbe, -Kampala- Busega - Jinja Roa ubamo impanuka nyinshi ari uko bamwe mu bamotari batubahiriza amategeko y’ umuhanda bigatuma bagonga abanyamaguru barimo kwambukira muri Zebra crossing.

Ibitekerezo

  • Motos zamaze abantu muli Afrika,kubera ko bazikoresha taxi.Ariko hari ibihugu byakuyeho motos taxi kubera impanuka zitera.Urugero ni Madagascar na Congo Brazzaville.Ariko abantu bapfa bumviraga imana,bamwe bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli yohana 6,umurongo wa 40.Bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abapfa batumvira imana cyangwa biberaga gusa mu byisi batitaye ku gushaka imana,ntabwo bazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa