skol
fortebet

Urujijo ku rupfu rw’ umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihe amakuru avuga ko umuvandimwe wa Perezida wa Koreya Ruguru yiciwe muri Malaysia, Koreya ya Ruguru yirinze kugira icyo itangaza kuri uru rupfu, Koreya y’ Epfo ivuga ko uwishwe ari umuvandimwe wa Perezida Kim Jong un, Malaysia ivuga ko yamaze guta muri yombi umugore ukekwaho kwica uyu mugabo nubwo itemera ko uwishwe ari umuvandimwe wa Perezida Jong - un
Igipolisi cyo mu gihugu cya Malaysia cyatangaje ko cyataye muri yombi umugore ukekwaho kwica Kim Jong nam. Uyu mugore yafatiwe mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe amakuru avuga ko umuvandimwe wa Perezida wa Koreya Ruguru yiciwe muri Malaysia, Koreya ya Ruguru yirinze kugira icyo itangaza kuri uru rupfu, Koreya y’ Epfo ivuga ko uwishwe ari umuvandimwe wa Perezida Kim Jong un, Malaysia ivuga ko yamaze guta muri yombi umugore ukekwaho kwica uyu mugabo nubwo itemera ko uwishwe ari umuvandimwe wa Perezida Jong - un

Igipolisi cyo mu gihugu cya Malaysia cyatangaje ko cyataye muri yombi umugore ukekwaho kwica Kim Jong nam. Uyu mugore yafatiwe mu kibuga cy’ indege mpuzamahanga mu murwa mukuru wa Malaysia aho Kim Jong Nam yiciwe. Uwafashwe ni Doan Thi Huong, w’ imyaka 28, yari afite Visa yo muri Vietnam.

Igipolisi kivuga ko uyu mugore yatawe muri yombi bitewe no kuba yaragaragaye mu mashusho yafashwe na Camera zo ku muhanda ari wenyinye.

Malaysia ntiremera ko uwishwe ari Kim Jong-nam, bitewe n’ uko uwishwe yari afite urupapuro rw’inzira rwanditseho ko yitwa, Kim Chol. Leta ya Korea y’ Epfo yemeje ko ariwe. Ikigo cy’iperereza cya Koreya y’ Epfo cyabwiye abagize Inteko Ishinga amateko ko Kim Jon- nam yahawe uburozi.

Koreya ya Ruguru ntacyo iratangaza kuri uru rupfu. Ikinyamakuru cyo muri Malaysia cyatangaje ko Kim Jong – nam yishwe mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 13 ubwo yari ategereje indege imukura muri Malaysia imujyana Macau mu gihugu cy’ Ubushinwa aho yari amaze igihe kinini aba.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wishwe n’ uburozi gusa ntabwo uburyo yabuhawe buvugwaho rumwe. Hari abavuga ko yambitswe mu isura igitambaro kirimo uburozi, abandi bakavuga ko yatewe inshinge zirimo uburozi.

Kim Jong-nam ni umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong un ariko ntabwo bava indimwe ku babyeyi bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa