skol
fortebet

Urutonde rw’ ibihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye mu Isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Igisirikare kimwe mu bituma igihugu runaka kijya mu bihugu bikomeye ku Isi. Akenshi kinagenerwa ingengo y’ imari nini. UMURYANGO ugiye kukugezaho urutonde rw’ ibihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi mu Isi.
Nk’ UMURYANGO ubikesha urubuga wonderlist.com, uru rutonde rwakozwe hashigiwe ku bintu bitandukanye birimo ububiko bw’ intwaro, ingengo y’ imari, umubare w’ abasirikare, n’ imyitozo.
10. Ubuyapani
Igihugu cy’ Ubuyapani cyatangiye kubaka igisirikare gikomeye mu myaka 40 (...)

Sponsored Ad

Igisirikare kimwe mu bituma igihugu runaka kijya mu bihugu bikomeye ku Isi. Akenshi kinagenerwa ingengo y’ imari nini. UMURYANGO ugiye kukugezaho urutonde rw’ ibihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi mu Isi.

Nk’ UMURYANGO ubikesha urubuga wonderlist.com, uru rutonde rwakozwe hashigiwe ku bintu bitandukanye birimo ububiko bw’ intwaro, ingengo y’ imari, umubare w’ abasirikare, n’ imyitozo.

10. Ubuyapani

Igihugu cy’ Ubuyapani cyatangiye kubaka igisirikare gikomeye mu myaka 40 ishize. Iki gihugu gishora mu gisirikare ingengo y’ imari ingana na miliyari 49,1 z’ amadorali y’ Amerika. Iki gihugu gituriye amazi y’ inyanja gifite abasirikare ibihumbi 247 bari mu kazi, biyongeraho abasirikare bashobora kwiyambazwa byakomeye(reserve force) bagera ku bihumbi 60. Ubuyapani bufite indege z’ intambara 1 549, bukanagira ubwato bw’ intambara 151. Ubuyapani nicyo gihugu cya 5 ku Isi gifite igisirikare gikomeye mu Isi ku ntambara yo mu kirere.

9. Koreya y’ Epfo}

Iki gihugu gihana imbibi na Koreya ya Ruguru yamamaye mu Isi kubera ibitwaro bya kirimbuzi. Koreya y’ Epfo ikoresha mu gisirikare miliyari 34 z’ amadorali y’ Amerika buri mwaka. Ifite abasirikare ibihumbi 640 bari mu kazi biyongeraho miliyoni 2 na 900 bashobora kwiyambazwa bibayengombwa. Koreya y’ Epfo ifite indege z’ intambara 1,393 ubwato bw’ intambara 166, intwaro zo ku butaka 15,000, na burende 2,346 igisirikare cya Koreya y’ Epfo gitozwa n’ igisirikare cy’ Amerika.

8. Turikiya

Iki gihugu kiri mu gace kagizwe n’ ibihugu bikunze kwibasirwa n’ ibitero by’ Abiyahuzi, ibi byatumye muri 2015 Turikiya yongera 10% ku ngengo y’ imari igenera igisirikare cyayo mu rwego rwo gukaza ubwirinzi. Buri mwaka Turikiya ikoresha miliyari 18.18 z’ amadorali y’ Amerika mu gisirikare. Ifite abasirikare 660,000 na reserve force ibariwemo. Ifite intwaro zo kubutaka 16,000. Turikiya ni inshuti y’ akadasohoka ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

7. UBUDAGE

Iki gihugu gifite igisirikare kiyubatse bihagize mu bukungu. Buri mwaka Ubudage bushora miliyoni 45 z’ amadorali y’ Amerika mu gisirikare gusa ubukungu bw’ igisirikare cy’ iki gihugu bwiyubatse mu myaka myinshi yatambutse. Uku kwiyubakwa byatewe n’ uko kuva 1950 kugeza mu myaka y’ 1960 Ubudage bwari bufite ubwoba ko bushobora kugabwaho. Ubudage bufite abasirikare 183,000 bari mu kazi na reserve force 145,000 , bufite indege z’ intambara 710 n’ intwaro zo ku butaka 5,000.

6. Ubufaransa

Muri 2013 iki gihugu cyafashe umwanzuro wo kugabanya abasirikare ho 10% cyongeramo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga. 1,9% by’ umusaruro mbumbe w’ Ubufaransa buri mwaka ukoreshwa mu gisirikare. Ni miliyoni 43 z’ amadorali y’ Amerika. Ubufaransa bufite indege z’ 1,000 n’ imodoka za gisirikare 9,000 , Ubufaransa kandi bufite intwaro z’ ubumara 290.

5. Ubwongereza

Iki gihugu gifite intego yo kugabanya abasirikare ku kigero cya 20% bigakorwa kuva muri 2010 kugera 2018. Ingengo y’ imari Ubwongereza bukoresha mu gisirikare ni miliyari 54 z’ amadorali y’ Amerika. Ubwongereza bufite abasirikare 205,000 bari mu kazi, indege z’ intambara ni 908 ubwato bw’ intambara 66. Igisirikare cy’ Ubwongereza gikora imyitozo ihambaye kinagira intwaro z’ ubumara 160.

4. Ubuhinde

Ubuhinde bufite abasirikare miliyoni 3,5 mu bo 1 325 000 bari mu kazi. Kugira abasirikare benshi ni kimwe mu bituma igisirikare cy’ Ubuhinde gishyirwa mu bisirikare bikomeye mu Isi. Ubuhinde bufite imodoka z’ intambara ibihumbi 16 zirimo burende 3 500. Ubuhinde bufite indege z’ intambara 1,785. Ingengo y’ imari Ubuhinde bukoresha mu gisirikare buri mwaka ni miliyari 46 z’ amadorali y’ Amerika. Bufite intego yo kongera ingengo y’ imari y’ igisirikare bitarenze 2020.

3. Ubushinwa

Iki gihugu buri mwaka gishora miliyari 126 mu gisirikare. Ubushinwa bufite intego yo kongera iyi ngengo y’ imari ho 12,2%. Ubushinwa bufite imodoka z’ intambara 25,000 indege z’ intambara 2,800. Intwaro z’ ubumara 300 n’ uburyo bw’ imirwanire 180.

2. Uburusiya

Ingengo y’ imari y’ igisirikare cy’ Uburusiya ni miliyari 76 buri mwaka. Uburusiya bufite intego yo kongeraho 44% bitarenze imyaka itatu iri imbere. Kuva Vladmir Putin yagera ku butegetsi ingengo y’ imari y’ igisirikare yikubye gatatu. Iki gihugu gifite abasirikare 766,000 bari mu kazi na miliyoni 2.5 bashobora kwitabazwa byakomeye. Ibifaru 15,500.

1.USA.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika ikoresha mu gisirikare cyayo miliyari 612.5 z’ amadorali. Iyi ngengo y’ imari iruta iyo ibindi bihugu 9 bifite igisirikare gikomeye mu isi bikoresha. Iki gihugugifite abasirikare miliyoni 9 bari mu kazi, kikanagira ibihumbi 800 bashobora kwitabazwa. Amerika ifite igisirikare kigizwe n’ abagabo n’ abagore bose bakoze imyitozi ihambaye. Ifite igisirikare gikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru by’ umwiriko mu bijyanye n’ intambara zo mu mazi. Iki gihugu gifite intwaro z’ ubumara 7500.

Nubwo kuri uru rutonde hatagaragayeho igihugu na kimwe cyo ku mugabane w’ Afurika, zimwe mu ntonde z’ ibisirikare bikomeye mu zishyira Misiri ku mwanya wa 10. Nta kubishidikanyaho Misiri ni cyo gihugu cya mbere gifite igisirikare kihagazeho muri Afurika.

Ibitekerezo

  • igisirikare cya korea ya ruguru ntakirimo?

    igisirikare cya korea ya ruguru ntakirimo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa