skol
fortebet

Ngendakumana n’ umugore bishwe byatumye u Burundi bwikoma u Rwanda

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Daniel Ngendakumana uri muri komisiyo y’ umutekano akaba no mu mbonerakure n’ umugore we Elisabeth Niyikiza biciwe mu ntara ya Kayanza ababikoze u Burundi bwatangaje ko bahungiye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu musore w’ imyaka 27 n’ umugore we w’ imyaka 24 bishwe mu ijoro rya tariki 18 rishyira tariki 19 Nzeli 2018.

Anicet Ndayizeye Guverineri wa Kayanza yavuze ko Ngendakumana yaciwe umutwe umugore we akicwa arashwe.

Yagize ati “Abicanyi bamuciye umutwe barawujyana berekeza mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane inkora y’ amaraso yari icyerekana aho banyuze.”

Ikinyamakuru IWACU news cyatangaje ko Ndayizeye yavuze ko abicanyi baturutse mu Rwanda ati “U Rwanda rukomeje kudushotora” . Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi yavuze ko abicanyi baturutse mu Rwanda.

U Rwanda n’ u Burundi bimaze imyaka 3 bifitanye umubano utifashe neza. U Rwanda rwatangaje ko abagabye igitero I Nyaruguru bakica abaturage baturutse mu Burundi.

Ibitekerezo

  • Ariko abarundi muradushakaho iki?interahamwe mwazihaye indaro nimbonerakure nimpanga zabo none byitirirwa urwanda gute?mbabazwa nabaturage babarundi mubeshya kdi duhuriye kuribyinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa