skol
fortebet

Uwarokotse impanuka ya bisi yahitanye abantu 36 yavuze uko byari bimeze

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Abantu 36 barapfuye abandi 11 barakomereka ubwo bisi yavaga Busia yagonganaga n’ ikamyo yavaga Nakuru umwe mu migi ikomeye mu gihugu cya Kenya.
Umwe mu barokotse iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, agacika amaguru kuri ubu ukiri mu bitaro yabwiye ibitangazamakuru ko ubwo iyi mpanuka yabaga mu ma saa cyenda z’ amanywa yumvise urusaku rwinshi akanabona n’ imirambo mwinshi.
Yagize ati “Numvise urusaku rwinshi ahantu hose. Nari nicaye inyuma bantabaye nyuma nacitse amaguru. (...)

Sponsored Ad

Abantu 36 barapfuye abandi 11 barakomereka ubwo bisi yavaga Busia yagonganaga n’ ikamyo yavaga Nakuru umwe mu migi ikomeye mu gihugu cya Kenya.

Umwe mu barokotse iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, agacika amaguru kuri ubu ukiri mu bitaro yabwiye ibitangazamakuru ko ubwo iyi mpanuka yabaga mu ma saa cyenda z’ amanywa yumvise urusaku rwinshi akanabona n’ imirambo mwinshi.

Yagize ati “Numvise urusaku rwinshi ahantu hose. Nari nicaye inyuma bantabaye nyuma nacitse amaguru. Kuba nkihumeka ni ku bw’ impuhwe z’ Imana, abantu benshi bari bapfuye nabonye imirambo myinshi”.

Abashoferi bombi barapfuye, kandi iyi mpanuka yahitanye n’ umwana w’ imyaka itatu. Imibare itangazwa na polisi ya Kenya yerekana ko mu kwezi k’ Ukuboza 2017 impanuka zo mu muhanda zatwaye ubuzima bw’ abagera ku 100.

Kenya itangaza ko buri mwaka impanuka zo mu muhanda zihitana abagera ku bihumbi 3, nyamara ishami ry’ Umurayngo w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryo rivuga ko muri Kenya abahitanwa n’ impanuka ku mwaka atari ibihumbi 3 ahubwo ari ibihumbi 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa