skol
fortebet

Uyu musirikare akomeje gushimwa na benshi kubera ubutwari bukomeye yagaragaje arokora abantu muri Kenya[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu 15 aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wigambye ko wagabye ku nyubako ya 14 Riverside Drive iherereye muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mutarama nibwo abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu bagaba igitero kuri iyo nyubako.

Abagabye iki gitero binjiye muri hotel bihishe amasura, barenga ahari abashinzwe umutekano ku ngufu, babateramo grenade nyuma barakomeza binjira muri restaurant yayo barasa abatanga serivisi.

Kuri ubu inkuru irikugarukwaho cyane ni ubutwari bwaranze umusirikare wari mubatabaye, uyu musirikari witwa Ali Kombo yabashije kurokora abantu benshi abakura muri iyi nyubako abasohora hanze mugihe ibi byihebe byari bikiri muri iyi nyubako bihanganye n’abashinzwe umutekano bari baje gutabara.

Uyu musirikare yinjiraga munyubako akajya aho abantu bihishe akabwira kumukirira ubundi akabajya imbere ahanganye n’ibyihebe, ibi byakoze benshi kumutima bitewe nuburyo yabikoragamo kandi akaba yabikoje inshuro zirenze imwe bigaragarako ubuzima bwe bwari mukaga, byatumye abaturage bo muri Kenya batangira gusaba leta ko yamugira intwari kuko yigaragaje bidasanzwe

Ibyangombwa by’abaguye muri icyo gitero bigaragaza ko harimo abanyakenya 11, Umunyamerika umwe, Umwongereza umwe n’abandi babiri badafite ibibaranga ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwemeza ko umuturage wazo umwe yaguye muri icyo gitero.

Iki si cyo gitero cya mbere cy’ ubwiyahuzi kibaye muri Kenya, ahubwo ni amateka mabi yongeye kwisubiramo. Igitero nk’ iki cyagabwe ku nzu y’ ubucuruzi ya Westgate muri 2013 abantu 71 bahasiga ubuzima. Ikindi nkacyo cyagabwe kuri Kaminuza ya Garrissa gihitana abantu 148.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa