skol
fortebet

Wa mugore utuka Museveni n’ umugore noneho ngo yatutse na nyina wa Museveni

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Abapolisi bakorera Kibuli mu ishami rishinzwe ubugenzacyaha bataye muri yombi umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere bamukurikiranyeho gutuka Perezida Museveni wa Uganda na nyina.

Sponsored Ad

Dr Stella Nyanzi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018, ubu afungiye Kireka ahakorera urwego rwihariye rw’ iperereza.

Dr Nyanzi yafashwe yagiye kwigaragambiriza kuri Kaminuza ya Makerere ngo yanze kumusubiza mu kazi k’ ubushakashatsi. Iyi Kaminuza yamuhagaritse yanze kwigisha abanyeshuri bakorera impamyabumenyi y’ ikirenga Phd.

Umuvugizi w’ urwego rw’ iperereza yemeje aya makuru ati “Turamufite mu rwego rw’ iperereza ariko ntabwo turamuhata ibibazo”

Ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda byatangaje ko Dr Nyanzi ashinjwa kuba tariki 16 Nzeli 2018, yaratutse Perezida Museveni na nyina wa Museveni wapfuye anyuze kuri facebook.

Dr Stella Nyanzi yigeze gutuka umugore wa Perezida Museveni , akaba na Minisitiri w’ uburezi amuhora ko atita ku isuku y’ abana b’ abakobwa. Yigeze no gutuka Perezida Museveni bivuze ko iki cyaha akurikiranyweho kimuhamye bitaba ari ubwa mbere yaba amututse.

Gutuka Minisitiri w’ Uburezi Janet Museveni nibyo byatumye Kaminuza ya Makerere imwirukana mu kazi. Yari yatawe muri yombi muri Mata umwaka ushize arekurwa muri Gicurasi atanze ingwate.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa