Yakubise umuvandimwe we aramwica kubera ikigori

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2018 Yasuwe: 2768

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo wishe umuvandimwe we kuko yamwibishe ikigori.

Umugabo w’ imyaka 48 afungiye kuri polisi mu karere Apac akurikiranyweho kwica murumuna we wari ufite imyaka 22 y’ amavuko Bosco Opio, ku wa Gatanu nyuma y’ uko amubonye yokeje ikigori avuga ko yari yakuye mu murima we.

Amaze kwica murumuna we yahise ahunga kuko abaturanyi be bari bazabiranyijwe n’ uburakari bashaka kumukuramo umwuka. Gusa polisi yarakurikiranye imuta muri yombi ejo ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018.

Umupolisi ushinzwe kugenza ibyaha kuri sitasiyo ya Apac Madame Pamela Aguti kuri uyu wa mbere yemeje ko uyu mugabo bamufite ndetse ko akurikiranyweho icyaha cy’ ubwicanyi nk’ uko Dail monitor yabitangaje.

Yagize ati “Ntabwo bisanzwe ko umuntu afata icyemezo cyo kwica umuvandimwe we kubera agace k’ ikigori. Ibi ni ubuturage abantu bakwiye guhindura imyumvire. Ni gute umuntu yakwica undi muri ubu buryo?”

Madamu Aguti yavuze ko bidatinze uyu mugabo azagezwa imbere y’ urukiko kuko dosiye ye yamaze gushyikirizwa abashinjacyaha.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

ONU yashyize hanze imigambi ya Kayumba Nyamwasa n’u Burundi k’u...

Raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye zikorera muri Repubulika iharanira...
3 January 2019 Yasuwe: 7996 0

Umugabo wabatirizwaga mu ruzi mu mujyi wa Accra yaburiwe irengero

Mu gihugu cya Ghana, umugabo w’ imyaka 20 wabatirizaga mu ruzi rwa Densi mu...
14 December 2018 Yasuwe: 1773 0

Umunyamakuru Jamal Khashoggi uherutse kwicwa, yashyizwe mu dashyikirwa...

Umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite, uherutse kwicirwa...
12 December 2018 Yasuwe: 687 0

Aya niyo magambo ya nyuma umunyamakuru Khashoggi yavuze ataraca

Umunyamakuru Jamal Khashoggi uherutse kwicirwa muri ambasade ya Arabia...
10 December 2018 Yasuwe: 3759 1

Abantu 17 biciwe mu bitero bibiri mu Burasirazuba bwa Kongo

Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko nibura abantu 17 biciwe...
8 December 2018 Yasuwe: 691 0

Umupolisi ukomeye mu Burundi yatawe muri yombi nyuma yo kurasa umugore...

Majoro Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda...
5 December 2018 Yasuwe: 2910 1