skol
fortebet

Yémen: Perezida Ali Abdallah Saleh yishwe n’ inyeshyamba

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Ali Abdallah Saleh wkuri uyu wa 4 Ukuboza 2017 wahoze ari Perezida wa Yemen yishwe n’ inyeshyamba zitwa Hutis.
Izi nyeshyamba zimaze kumwica zakwirakwiye amashusho n’ amafoto ku mbugankoranyambaga.
Televiziyo y’ abahutisi yitwa Al-Massira, niyo yatangaje ko yiciwe mu mirwano yabereye mu mugi wa Sanaa. Nyuma inyeshyamba z’ abahutisi zataje ko arizo zishe Ali Abdallah Saleh.
Uyoboye Yemeni muri iki gihe Abdrabbuh Mansour Hadi - uri muri Arabia Saudite - yasabye abanyayemeni guhagurikira (...)

Sponsored Ad

Ali Abdallah Saleh wkuri uyu wa 4 Ukuboza 2017 wahoze ari Perezida wa Yemen yishwe n’ inyeshyamba zitwa Hutis.

Izi nyeshyamba zimaze kumwica zakwirakwiye amashusho n’ amafoto ku mbugankoranyambaga.

Televiziyo y’ abahutisi yitwa Al-Massira, niyo yatangaje ko yiciwe mu mirwano yabereye mu mugi wa Sanaa. Nyuma inyeshyamba z’ abahutisi zataje ko arizo zishe Ali Abdallah Saleh.

Uyoboye Yemeni muri iki gihe Abdrabbuh Mansour Hadi - uri muri Arabia Saudite - yasabye abanyayemeni guhagurikira icyarimwe bakarwanya inyeshyamba z’aba Houthi.

Umuryango w’abibumbye uravuga ko ingendo z’indege zijyanye imfashanyo muri Yemeni zabaye zihagaritswe.
Imirwano imaze iminsi ivugwa mu mujyi wa Sanaa yahitanye abantu barenga 120.

Ali Abdallah Saleh wari ufite 75 y’ amavuko yishwe n’ inyeshyamba nyuma y’ icyumweru atangiye guhangana nazo.

Ali Abdallah Saleh yabaye Perezida w’ iki gihugu gikennye cy’ Abarabu , Yemen, kuva mu 1990 kugera mu 2012. Yavutse mu 1942 yicwa tariki 4 Ukuboza 2017 ubwo yageragezaga guhunga ava mu mugi wa Sanaa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa